Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Hatahuwe ibindi bimenyetso ku bujura bwa miliyoni 10 muri T2000

Panorama

Iperereza ku bujura bwa miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2018 muri T2000, ryerekanye ibindi bimenyetso byerekana ko koko Nsengimana ashobora kuba yaribye ayo mafaranga.

Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru, itangaza ko ibimenyetso byatahuwe birimo moto eshatu zari zaraguzwe na Nsengimana aziguze muri ya mafaranga bikekwa ko yibye.

Nsengimana Ismael yahoze ari umukozi muri T2000, akaba akekwaho kwiba ayo mafaranga ku itariki ya 9 Gashyantare, akaza gufatwa asigaranye ibihumbi Magana ane na mirongo ine (440,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda.

Nsengimana arakekwaho gukora ubu bujura bwa miliyoni icumi ubwo yasabwaga n’umukoresha we kubitsa miliyoni 36, ariko we akabitsa miliyoni 26 hanyuma agatorokana ziriya icumi akajya i Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko izi moto yari yaraguze zari zaratangiye gukoreshwa mu gutwara abagenzi mu karere ka Huye ari naho Nsengimana yafatiwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Yakomeje avuga ati “Kugeza ubu kandi, abantu babiri nabo bamaze gufatwa barimo uwitwa Sikubwabo Eric wari waragurijwe na Nsengimana Miliyoni ebyiri, na mwene wabo wa Nsengimana witwa Ndayishimiye Samuel wari waranditsweho moto ebyiri.”

Uyu Sikubwabo ni na we wari waracumbikiye Nsengimana mu minsi ya mbere ubwo yatorokeraga i Huye, mbere y’uko yikodeshereza iye nzu.

CIP Kayigi yavuze  ko aba bakekwa uko ari batatu bamaze koherezwa i Kigali aho icyaha cyabereye ngo abe ari naho gikurikiranirwa.

Inkuru bifitanye isanohttps://panorama.rw/index.php/2018/02/26/huye-polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-ukekwaho-kwiba-miliyoni-10-muri-t2000/

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities