Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Rusizi: Polisi yafatanye umusore ibiro 13 by’urumogi

Ku wa 10 Werurwe uyu mwaka Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafatanye uwitwa Muhawenimana Emmanuel ibiro 13 by’urumogi.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Gahinga, mu murenge wa Mururu ahagana saa yine z’ijoro.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babwiye Polisi ko bakeka ko yaba yinjiza urumogi mu gihugu akanarucuruza.

IP Gasasira yagize ati “Polisi imaze kubona amakuru ko acuruza urumogi arukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, yaramugenje kugeza imufatanye urungana kuriya. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje.”

Yashimye abatanze amakuru yatumye arufatanwa; aboneraho gusaba abatuye Intara y’Iburengerazuba kwirinda ibyaha aho biva bikagera bakanagira uruhare mu kwibungabungira umutekano bakora neza amarondo, bakanatangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyahunganya umutekano.

Yagize ati “Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu. Nta nyungu iri mu kubyishoramo kuko umuntu ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu;  na ho ibiyobyabwenge byafashwe bigatwikwa, ibindi bikamenwa.”

Ubutumwa bwe yabukomeje agira ati “Abashyira imbere inyungu bakura mu gucuruza urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Ababikora baragirwa inama  yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.”

IP Gasasira yagize kandi ati “Abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ariko ntibibuza Polisi kubatahura no kubafata kuko izi uko babigenza. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza.”

Ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ingingo ya 594  yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities