Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Umujura yaguwe gitumo ashaka kwiba banki akoresheje ikoranabuhanga

Polisi y’’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yaburijemo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga, inata muri yombi Shumbusho Emmanuel washakaga kubikuza amafaranga akoresheje Mobile Money ndetse na Banki (kujya kuyahabwa mu ntoki) icyarimwe.

Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko Shumbusho Emmanuel yinjiye muri imwe muri Banki z’ubucuruzi iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aha umukozi wa banki sheki y’amafaranga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu (3 450 000frw) ngo amubikurire.

Yagize ati: “Mu gihe umukozi wa Banki yabikuriraga amafaranga uyu mu kiriya, Shumbusho nawe yakuraga amafaranga kuri konti ye ayashyira  kuri  Telefone ye, dore ko asanzwe ari n’umucuruzi wa Mobile Money.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko umukozi wa Banki yahise abona ubutumwa bumwereka ko Shumbusho abikuje amafaranga akoresheje telefone angana nayo yari amaze kumuha mu ntoki.

Yagize ati: “Umukozi wa Banki akibona ibikorewe kuri konti ya  Shumbusho yagize impungenge niko guhita yiyambaza Polisi. Twarakurikiranye dusanga amaze koherereza uwitwa Farida  miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1900 000frw) gusa nayo twabashije kuyagaruza binyuze kuri sosiyete y’itumanaho abarizwamo.’’

CIP Kanamugire asoza avuga ko ibi ari bimwe mu byaha bikoreshwa ikoranabuhanga agasaba abaturage kujya bashishoza mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga.

Yakomeje agira ati:” Hakwiye kubaho ubushishozi mu gihe ubikuza amafaranga, mbere yo kuva aho ubikurije mukwiye kujya musuzuma ubutumwa bugufi mwohererezwa na banki cyangwa sosiyete z’itumanaho mukoresha, mu gihe hari ugize ikibazo agahita amenyesha Polisi hakiri kare tukabasha kuburizamo ibyaha nk’ibi.’’

Hashize igihe gito Polisi ihuye n’abanyamabanki ndetse n’amasosiyete y’itumanaho   barebera hamwe ingamba zarushaho gufatwa hagamijwe  kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities