Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Rubavu: Imyumvire itandukanye ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, intandaro y’ubukene

Bamwe mu babyeyi batishoboye bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite uburwayi bwo mu mutwe, bigera n’aho bamwe babahisha mu nzu mu rwego rwo kubaha akato.

Mutuyimana (izina ryahinduwe) ni umwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko umwana we yagize impanuka agira ikibazo cyo mu mutwe, ku buryo kumwitaho bisaba kumufungirana mu gipangu. Ngo yaravuje amafaranga amushiraho, ndetse n’ibyo yari atunze byamushizeho kubera icyo kibazo.

Yagize ati “twabuze n’ikigo twamujyanamo kuko afite uburwayi bwo mu mutwe bukaze, amaze imyaka 11 yibera mu gipangu tugafunga. Turamutse dufunguye yagenda ntabwo twazamubona, acyeneye ahantu hamwe yaba bakamukurikirana by’umwihariko.”

Nshimiyimana Ismael, umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe, avuga ko umwana ufite ikibazo cyo mu mutwe aho byiyongera uko agenda akura ubu agize imyaka 15.

Yagize ati “Yari umwana wubaha aza kurwara, umuryango ducyeka ko ari amarozi. Nagerageje gushaka uko muvuza i Ndera ariko mbura ubushobozi, nagiye ku Kigo Nderabuzima banyohereza mu Bitaro byisumbuyeho mbura ubushobozi bwo kumuvuza yo. Nterwa ipfunwe no kuba nsererezwa n’abaturanyi ndetse n’abahanyuze bose.”

Akomeza asaba Ubuyobozi kubakorera ubuvugizi, bagafasha abatishoboye kubona ubuvuzi, ndetse hakabaho no kwigisha abaturage kumva ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, adakwiye guhabwa akato muri Sosiyete.

Biryabanzi Onesphole, umukozi ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere ka Rubavu, avuga ko ikibazo babona ari abatishoboye babura uburyo bwo kwita kuri abo bana, rimwe na rimwe ugasanga babasize mu nzu.

Ati “Ahenshi nabonye ikibazo bafite, ari ukuba babatererana kubera ubushobozi bucye. Hari umwana twabonye ku Nyundo, ababyeyi batubwira ko bakeneye kujya gushakisha kandi nta gare bafite ryo kumutwaramo, twararimushakiye.”

Yagize ati “Ikibazo cyo mu mutwe ni ibintu bisanzwe kuri buri wese, ariko biba byiza iyo umuntu wahuye n’icyo kibazo, yivuje hakiri kare kuko ni indwara ivurwa igakira iyo yamenyekanye hakiri kare. Duharanire kurinda buri wese, n’icyamutera uburwayi bwo mu mutwe. Nta buzima bwiza bwo mu mutwe bwaboneka mu Gihugu hatabayeho ubufatanye bw’inzego n’abantu, akenshi usanga abantu benshi batinya kwivuza kubera  akato gakorerwa umuntu ufite indwara zo mu mutwe; ndetse n’ imyumvire benshi bagira idafasha abantu, kugira ngo bumve ko  ari ikibazo gishobora kuvurirwa kwa muganga ngo bajyeyo.”

Yongeraho ko ari ikibazo gikomeye cyane, kuko umwana umwe mu bana 10 b’ingimbi n’abangavu , aba afite ikibazo cyo mu mutwe. Ibintu biteye impungenge, hakaba hakeneye ingamba n’ubufatanye mu kububungabunga.

Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asaba ababyeyi n’inzego z’ibanze muri rusange, kurwanya abahisha abana mu nzu ngo n’uko bafite/bavukanye ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “Abafite Ubumuga cyangwa abafite uburwayi bwo mu mutwe mudufashe, muri ahantu hose, mufite inzego kuva mu Kagari, muzi abafite ubumuga; mujye muduha amakuru kuko hari aho bikigaragara ko abafite ubumuga badahabwa umurengenzira busesuye, aho mudashoboye muduhe amakuru tuhagoboke.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko 20.5% by’Abanyarwanda bafite ibibazo byo mu mutwe, indwara zo mu mutwe ari nyinshi, ariko mu ziganje mu Rwanda, harimo iy’agahinda gakabije yihariye ijanisha rya 11.9, iy’umuhangayiko iri ku 8.6%, ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye umuntu ni 3.6%, indwara yo kunanirwa kwifata ku ngeso runaka ifata 3.6% n’igicuri gifata 2.9%.

MUNEZERO Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities