Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ababyeyi bakangurirwa kudaha abana ibihano bibabaza umubiri

Bwana Ruzigana Maximilien, Umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku isonga.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana “Coalition umwana ku isonga (CUI)” ugaragaza ko nta mubyeyi n’umwe ukwiye guhanisha umwana igihano kibabaza umubiri, cyane cyane ababyeyi bahana abana babo bakoresheje inkoni n’ibindi bigira ingaruka ku mubiri w’umwana.

Bwana, Ruzigana Maximilien, Umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku isonga, avuga ko nta mwana mubi ubaho, nta n’umwana mwiza ubaho, ahubwo habaho umwana ufite ingeso nziza n’ufite ingeso mbi.

Coalition umwana ku isonga, ni Ihuriro ry’imuryango mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana n’Amasezerano nyafurika ku burenganzira n’imibereho mwiza by’umwana, yashyizweho umukono ndetse anemezwa na Leta y’u Rwanda.

Agira ati “uzacunge neza nubona umwana wawe agiye kwiba ikintu runaka mu nzu, aho kumukubita ngo yibye ahubwo uzamuhe ibyo ashaka byose maze urebe ko azongera kwiba.”

Ruzigana avuga ko ariko n’ubwo hari impinduka zagiye ziba mu rwego rwa Politiki n’amategeko hagamijwe kurengera umwana, hakiri ingorane mu gushyira mu bikorwa abahonyora amategeko arengera umwana.

Agira ati “abafatanyabikorwa ba Politiki irengera uburenganzira bw’umwana, ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange, hari abataragera ku rwego rwo kumva ko umwana ari uw’agaciro gakomeye, ngo bumve ko umwana tubona ari muto, ari we muturage mwiza w’ejo hazaza. Kubyara ni kimwe ariko kurera ni ikindi, ku buryo umwana akwiye guhabwa ibyo akeneye byose nta kumuhungabanya no kubabaza umubiri we.”

Ni ngombwa ko inzego zitandukanye zirushaho gukorera hamwe mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana.  Abana bakwiye gutozwa kwihesha agaciro kuva bakiri bato; aha twavuga kugira: ikinyabupfura, kwiyubaha no guharanira kuzagira ejo hazaza heza baharanira uburenganzira bwabo kandi bubaha ubw’abandi.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza, iryisumbuye, iry’inyigisho rusange n’ubumenyingiro, mu ngingo ya 26 avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy’imyaka umwana arimo.

Hari aho iyo ngingo igira iti “Kirazira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.”

Ayo mabwiriza anavuga ko iyo igihano cyemejwe ari icyo kwirukana uwakoze ikosa, kibanza kwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ishuri riherereyemo kandi bikamenyeshwa ubuyobozi bw’Akarere.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities