Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

“Hari Abanyamakuru…Rwose Bafite Umurengwe Batita k’Umwihariko w’Amateka y’Irondabwoko na Jenoside”, Minisitiri Bizimana

Minisitiri Bizimana yasabye abanyamakuru kwita ku mateka ya Jenoside aho kuyapfobya

Mu gihe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeje hirya no hino mu gihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye bakomeje gushimangira uruhare rukomeye rw’itangazamakuru n’abanyapolitiki mu kubungabunga ukuri no kurinda sosiyete gusubira mu mateka mabi.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), aho hibukwaga abanyamakuru n’abakozi b’itangazamakuru bishwe muri Jenoside, bazira inkomoko yabo n’ukuri baharaniraga.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko amagambo n’ibitekerezo bitangazwa n’abafite ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda bigomba kwitonderwa cyane, cyane cyane mu gihugu gifite amateka akomeye ya Jenoside.

Ati: “Hari abanyamakuru, abiyita abanyapolitiki n’abandi, rwose bafite umurengwe. Batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko, na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana bwayo, yabaye muri iki Gihugu.”

Yongeyeho ko imizi y’itangazamakuru ryabaye intandaro y’urwango mu Rwanda itari iya vuba, ahubwo ifite inkomoko mu myaka ya mbere ya politiki y’amacakubiri. Ati: “Itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka ya politiki mabi.”

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko n’ibinyamakuru byagiye bishyirwaho mu bihe byashize byakoreshejwe nk’intwaro yo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango, bityo ashimangira ko ibyo byabaye isomo rikomeye rikwiye gutuma itangazamakuru ryo muri iki gihe rirushaho kwitwararika, agira ati: “Za Kangura zifite aho zibikomora, si zo zabitangiye.”

Perezida w’umuryango IBUKA, Gakwenzire Philbert, we yagaragaje ko kubaka umuco ushingiye ku mahoro n’ubworoherane ari bwo buryo bwonyine bushobora gutuma amateka mabi atazisubiramo ukundi.

Ati: “Ni yo nzira nyayo yo kwerekana ko ibyabaye [Jenoside yakorewe Abatutsi] bitazongera kubaho ukundi. Abanyarwanda twese, inshuti zacu n’abandi bose bafite ubushake n’umutima tugomba kwamagana abarangwa n’iyo myitwarire idusubiza mu icuraburindi.”

Perezida w’umuryango IBUKA, Gakwenzire Philbert

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Umuyobozi Mukuru Cléophas Barore yavuze ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside batishwe n’ibyo bakoze, ahubwo bishwe n’uko bavutse.

Ati: “Kuba bari ibimenywabose, kuba barakoraga ibyakundwaga ntibyabarengeye, ahubwo byabaye impamvu yo guhigishwa uruhindu.”

Minisitiri Bizimana & Umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru Barore

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Dan Ngabonziza, na we yibukije ko umwuga w’itangazamakuru ugomba gukomeza gushingira ku kuri no kubaka icyizere mu baturage.

Ati: “Uyu munsi nk’umuryango mugari w’itangazamakuru twaje hano ngo twibuke bagenzi bacu bishwe bazira uko bavutse no gukomera ku kuri.”

Yakomeje ahumuriza imiryango yabuze ababo, anashimangira ko abazize Jenoside batazibagirana.

Ati: “Tuzahora tuzirikana ubutwari n’ubuzima bw’abacu bishwe. Indangagaciro basize ni zo ziduha imbaraga zo gukomeza kubaka uyu mwuga mu Rwanda rutumbereye iterambere ritagira uwo riheza.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) Dan Ngabonziza

Abitabiriye iki gikorwa bose bahurije ku kuba kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside atari ukubunamira gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka itangazamakuru rifite inshingano, rishingiye ku kuri, kandi ritazongera kuba igikoresho cy’urwango n’amacakubiri.

Minisitiri Bizimana yasabye abanyamakuru kwita ku mateka ya Jenoside aho kuyapfobya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu gihe Kiliziya Gatolika ku Isi ikomeje guhura n’ikibazo cy’igabanuka ry’abakirisitu, cyane cyane urubyiruko, hari gukorwa ibiganiro bigamije gushaka ibisubizo bishya byafasha kongera kubegereza...

Amakuru

Al Ahly yo mu Misiri yaraye ibujije Police VC amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona nyafurika ya Volley mu mukino wa nyuma waraye ubereye...

Amakuru

Abunganira abantu mu by’amategeko bazwi nk’abavoka, basoje amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kubongerera ubumenyi ku gukemura amakimbirane mu bwumvikane, hirindwa ko agera mu nkiko...

Akarere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ateganyijwe kugirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzania ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, ruzamara umunsi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities