Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ababyeyi basabwa kutigisha abana Ingengabitekerezo y’Amacakubiri

Ababyeyi ba Kayonza n'ahandi basabwe kwigisha abana babo kwirinda ingengabitekerezo

Mu Karere ka Kayonza, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibandwa ku kuzirikana inzirakarengane zahiciwe no gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 12 Mata 2026, ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Guverineri w’Intara y’Iburasirazub,a Rubingisa Pudence, Abadepite, imiryango y’abarokotse Jenoside n’abandi.

Amateka agaragaza ko Umurenge wa Mukarange uri mu hantu hagaragayemo ubwicanyi ndengakamere, aho Abatutsi basaga 5000 biciwe muri Paruwasi Gatolika ya Mukarange ku wa 12 Mata 1994, nyuma yo kuhahungira bashaka ubuhungiro.

Kayitare Marie Pauline warokokeye i Mukarange, yagaragaje inzira igoye yanyuzemo, aho yatakaje ababyeyi n’abavandimwe ariko nyuma akabasha kongera kubaho abifashijwemo na Leta y’Ubumwe.

Agira ati “Ndashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda itaradutereranye ikaduha FARG, ntabwo twabuze Minerval twarize ndetse tubona n’ibyangombwa by’ibanze, ubu twarashatse kandi twubatse ingo nziza, ubu twarashibutse turarerera u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Yakomeje agaragaza ko ubuzima bafite uyu munsi babukesha ubutwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi. Ati “Turashimira Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zo kabyara zatumye twongera guhobera ubuzima ubu turatanga umusanzu ku gihugu mu nzego zinyuranye za leta n’iz’abikorera kandi Igihango twagiranye n’Inkotanyi tugikomeyeho”

Perezida wa IBUKA muri aka karere, Ndindabahizi Didace, yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’imibiri myinshi itaraboneka, aho bamwe bishwe bakajugunywa mu mashyamba, mu migezi no mu bisimu.

Agira ati “Dufite imibiri myinshi itaraboneka, hari abantu bagerageje guhunga bagerageza kwambuka umupaka bagana Tanzaniya, abenshi bagiye bahura n’ikintu cyari cyariswe Ceinture de Securite, abari baturiye pariki bakabica rimwe na rimwe bakabicira mu mashyamba imibiri yabo ntiboneke ndetse hakaba n’inzuzi n’imigezi ndetse n’ibisimu byagiye birohwamo abantu bakaba bataraboneka.”

Yashimangiye ko gukomeza gushakisha iyo mibiri ari inshingano idakwiye gusubikwa, avuga ko batazarambirwa gutakamba kugirango abazi aho iri bahagaragaze.

Mu ijambo rye, Minisitiri Habimana yasabye abantu bose bafite amakuru ku mibiri y’abishwe kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ati “Turasaba rwose abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ikiri kugirango batange amakuru iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro”

Yanashimiye abarokotse Jenoside ku mutima wo kubabarira no gukomeza kubaho batikoreye umutwaro w’agahinda, agira ati: “Turashimira byimazeyo abarokotse Jenoside ku mpano ikomeye y’imbabazi mwatanze, kwihangana no kudaheranwa n’agahinda ndetse no guharanira kubaho kandi neza”

Yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho igaragara hose, ati: “Ntabwo duteze kuzacika intege mu guhangana no kurwana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside”

By’umwihariko, yihanangirije ababyeyi bagifite imyumvire ishingiye ku macakubiri, abasaba kudatoza abana babo ingengabitekerezo mbi. Agira ati “Haracyagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu miryango imwe, aho ababyeyi gito bafite imyumvire yubakiye mu macakubiri n’ivangura rishingiye ku moko bayitoza abana babo, turasaba abo babyeyi kutaroga abana babo babaroga urubanza rwabananiye”

Urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 10, harimo abasaga 5000 biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange ndetse n’indi yimuwe mu mirenge itandukanye ya Kayonza. Kuri uyu munsi hanashyinguwe imibiri 27 yabonetse vuba.

Iki gikorwa cyongeye kwibutsa Abanyarwanda ko kwibuka atari umuhango gusa, ahubwo ari inshingano yo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe no kurinda ejo hazaza hadasubira mu mateka mabi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique

Ababyeyi ba Kayonza n’ahandi basabwe kwigisha abana babo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities