Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Abagabo batatu bakurikiranweho kwiba Sitasiyo za lisansi

Panorama

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba za Sitasiyo za Essence (lisansi) zitandukanye mu gihugu amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni cumi n’indwi.

 Abo bagabo bafashwe nyuma y’uko RIB yakiriye ibirego bitandukanye bitanzwe n’izi Sitasiyo, aho zibwaga mu buryo bumwe.

Abafashwe ni Nsabimana Straton ari na we muyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul, aho bashukaga umukozi utanga lisansi, bakamwaka telefone bishyuraho hanyumba bagahindura umubare w’ibanga.

Iperereza rya RIB ryagagaje ko abaregwa bajyaga kuri Sitasiyo za lisansi, bamara kunywesha bakishyura amafaranga atangana na lisansi bahawe. Umukozi wo kuri Sitasiyo yahitaga abibona akababwira ko bohereje atuzuye, nuko bakamusaba telefoni ye kugira ngo birebere neza ko ibyo avuga ari ukuri, ariko ari amayeri yo kugira ngo abahe iyo telefoni bishyuraho.

Umwe muri aba yifashishije mudasobwa babaga bitwaje mu modoka agahitaga anyura ku muyoboro wa MTN ukoreshwa n’abafite kode zo kwishyuriraho za MoMo Pay (MTN MoMo Business Partner Portal), hanyuma bagashyiramo kode yo kwishyuriraho ya Sitasiyo ariko bakemeza ko bibagiwe umubare w’ibanga (Forgot Password).

Icyo gihe sisiteme yahitaga ibaha ijambo ry’ibanga (One Time Password) kuri ya telefoni bahawe n’umukozi wa Sitasiyo ya lisansi bakabona uburenganzira (Access) bwo guhindura wa mubare w’ibanga (Password).

Nyuma yo guhindura umubare w’ibanga bahitaga biyoherereza (kuri numero yabo) amafaranga bashaka bakoresheje application ya (MTN MoMo Business Partner Portal) bitabasabye kuba bafite simcard yo kuri Sitasiyo (Physical Simcard).

Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga yose hamwe angana na 17,980,641Frw kuri Sitasiyo 9 zihereye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye.

Bose bakurikiranweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

RIB irasaba abakozi b’amasitasiyo ya essanse kugira amakenga bagashishoza, bakirinda umuntu ubusaba telefoni bishyuriraho ngo ayifate mu ntoki, kuko iyo niyo ntandaro y’ubwambuzi bushukana. Iranaburira abafite imigambi y’uburiganya nk’ubu kuyihagarika kuko ubushobozi bwose bwo kuyitahura bagafatwa, bagahanwa buhari.

Icyaha cyo kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000frw).

Icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000frw).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities