Bamwe mu baturage bahawe inkunga na Leta zigamije kubavana mu bukene (VUP), bavuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka.
Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, mu gihugu hose hatangijwe ingamba nshya z’igihugu zituma abaturage bivana mu bukene mu buryo burambye.
Baganira na RBA dukesha iyi nkuru, abaturage bo mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Rulindo bavuga ko inkunga ya VUP, ikomeje kubafasha mu iterambere ryabo.
Umwe mu baturage bo muri Rulindo agira ati “Bampa imirimo y’amaboko muri VUP, bampa amabati baranyubakira noneho by’akarusho Perezida wa Repubulika yampaye n’inka, ubu ndimo kugurisha ifumbire nkagira icyo nigezaho.”
Nyiramatama Therese we ati “Muri uyu mwaka tugeze nko kuri miliyoni imwe n’igice tuzigama, uretse ko tutayareka turayagurizanya, intego dufite ni uko tuzava ku kimina tugahinduka koperative.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, avuga ko umwaka ushize abaturage basaga ibihumbi bitatu basinye amasezerano yo kwikura mu bukene, kandi bamwe muri bo babigzeho.
Mu rwego rwo kurandura ubukene mu baturage, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’Igihugu ituma abaturage bivana mu bukene hakagenderwa ku ngamba zemejwe n’Inama y’abaminisitiri ku itariki ya 1 Ugushyingo 2022.
Ubufasha bukomatanyije bitewe n’ibyo abagize urugo bakeneye ngo bivane mu bukene bubahurizwaho ndetse bagaherekezwa kugira ngo kuva mu bukene byihute.
Hashingirwa ku ngamba nshya zo gufasha abaturage kwivana, mu bukene zitezweho guha umurongo mushya gahunda zo kurengera abaturage zisanzweho kugira ngo zihutishe kurwanya ubukene mu baturage kandi na bo babigizemo uruhare.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assumpta, avuga ko umuturage wunganirwa asinya amasezerano yo kwivana mu bukene kandi agahabwa imyaka 2 yo kwikura muri ubwo bukene hanyuma agacuka.
Iyi gahunda itangijwe mu gihugu hose nyuma y’inama zahuje Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere, abafatanyabikorwa ku rwego rw’intara; basobanurirwa uko igiye gushyirwa mu bikorwa n’uruhare rwa buri ruhande cyane cyane umuturage ugiye kwivana mu bukene.
Panorama













































































































































































