Bamwe mu bajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu, bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu barwayi ba COVID-19 babahisha ko barwaye, bigatuma bayikwirakwiza mu bandi.
Hari kandi n’abahakana ko bayirwaye bikabaviramo kurembera mu ngo, kandi bakagejewe kwa muganga ku gihe.
Uretse abahisha ko barwaye hari n’abarenga ku mabwiriza baba basabwe gukurikiza mu gihe bakurikiranwa barwariye mu ngo, ndetse ntibemere ubufasha bahabwa n’abajyanama b’ubuzima.
Iyi myitwarire idahwitswe ni bimwe mu bituma abajyanama b’ubuzima bakurikirana abarwayi mu ngo batanoza akazi kabo kandi abaturage basanga ikoma mu nkokora ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, hakaba hifuzwa ko leta yakagiye ahana by’intangarugero uwabikoze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko waba warahawe isaha cyangwa utarayihawe urwaye COVID-19, uwajya kwanduza abandi ashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Ati “Icya mbere ariya masaha ntavura kandi ntarinda umuntu. Rero kwitwaza iriya saha ngo ni uko utayambaye ukanga kuguma iwawe mu rugo ukajya kwanduza abandi, ni ukurenga ku mabwiriza ndetse bikuviramo kurenga ku mategeko; bityo ukabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Uko imibare y’ubwandu bushya bwa COVID-19 yiyongera ni ko n’abayirwaye bavurirwa mu ngo biyongera, ndetse bamwe muri bo bakaharembera.
Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Habumuremyi Jean Claude yagize ati “iyo umuntu arwariye mu rugo, tuba dusabwa ku mukurikirana umunsi ku munsi. Iyo abihishe rero, araremba, bikagorana gukira.
Numva abantu bakwiye guhindura imyumvire, akumva ko niba arwaye kubihisha akagera aho aremba cyangwa kwanduza abandi ari ikosa akwiye guhanirwa n’amategeko, kandi bakanumva umuntu adakwiye gukoresha imiti adahawe n’ubishinzwe, kuko igihe cyose bishobora kumugiraho ingaruka.”
Akomeza agira ati “bajye batubwira kuko niko kazi kacu gusa hari n’uwo umuturanyi usanga aketse, tukagenda tukamwibariza amakuru y’ukuri, tugasanga yararwaye arabimenya arabihisha. Gusa twamufashije kugera kwa muganga.”
Nikuze Hadidja nawe w’umujyanama w’ubuzima yagize ati “Imyumvire y’abantu iratandukanye, hari uwo wabibwira, ari nka hano ku Kacyiru yajya gutaha agakatira ahandi nka Nyamirambo ku Muhima n’ahandi. Sinzi ubanza aba adashaka gupfa wenyine! Uwo aba afite imyumvire nk’iya wa wundi uhamagara ushaka kumubaza amakuru, akagusubiza akubwira nabi ngo meze neza, nyine urabikoraho iki se?”
Abajyanama b’ubuzima bagaragaza kandi ko aba barwara COVID-19 bakabihisha, babitabaza ari uko barembye bakeneye kugezwa ku bigo bivurirwamo abazahajwe n’icyi cyorezo.
Ubusanzwe umubare munini w’abakurikiranirwa mu rugo barwaye COVID-19, bambikwa amasaha yabigenewe atuma aho aherereye hamenyekana. Gusa muri ibi bihe hari abo usanga batarayahawe ariko bagasabwa kuguma mu ngo zabo no kwiheza mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi.
Inzego z’ubuzima zivuga ko gukurikiranira abarwayi mu ngo zabo ari gahunda yatanze umusaruro ufatika mu guhangana n’iki cyorezo, ariko zigashimangira ko bisaba abarwayi kwiyumvamo inshingano zo kwirinda kwanduza abandi.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































