Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakobwa ni bo benshi bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza

Raoul Nshungu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri bagera kuri 220,840 bo mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu, bazatangira gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2024/2025.

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko 120,635 muri abo, ari abakobwa, na ho abahungu ni 100 205 bagiye gukora ibi bizamini bizatangira tariki 30 Kamena kugeza tariki 03 Nyakanga 2025.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena, rigira riti: “Uyu mwaka, abanyeshuri 220 840 bazakora ibizimani.”

Mu banyeshuri barenga 200 000, abagera kuri 642 ni abanyeshuri bafite ubumuga. Bazahabwa ikizamini kiri mu nyandiko izwi nka ‘Braille-ready’ by’umwihariko ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Aba banyeshuri bazahabwa inyandiko ziri mu nyuguti nini ndetse bongerwe n’igihe cyo gukora ibizamini ugereranyije n’abandi banyeshuri badafite ubumuga.

Umwaka ushize w’amashuri wa 2023/2024 abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta banganaga na 91.713 ariko hakaba harakoze gusa 91.298 bangana na na 99,5%.

Ku ngingo yo kuba hiyandikisha benshi ariko bose ntibakore, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati aherutse gusobanura ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi cyangwa guta ishuri.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ni we uzayobora uwo muhango kuri Groupe Scolaire Institut Filipo Simaldone riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, azaba ari mu Kigo cya EP Saint Ignace mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi kandi nabo bazatangiriza ibi bizamini mu Ntara zitandukanye aho nk’Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana azaba ari mu Karere ka Rwamagana muri GS Rwamagana A naho Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi azaba ari muri EP Rubengera yo muri Karongi.

Umwaka ushize Abanyeshuri 202,999 ni bo bakoze Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bivuze ngo uyu mwaka biyongereye ho17841 bangana na 8,7%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities