Mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda ndetse ko gufata ingamba nshya mu kunoza serivisi batanga, abakozi basaga 200 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) na Sosiyete ziyishamikiyeho zirimo Sosiyete ishinzwe kwegeranya ingufu (EDCL), n’ishinzwe gukwirakwiza ingufu (EUCL), bagiye mu kigo k’Itorero cya Nkumba aho bamara icyumweru.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, kuri Stade Amahoro, abakozi basaga 200 ba REG n’ibigo biyishamikiyeho buriye amabisi berekeza i Nkumba mu Itorero. Abakozi bavuga ko biteguye kwiga byinshi mu mateka y’u Rwanda ariko kandi inyigisho bazahakura hari byinshi zizabafasha mu kunoza serivisi batanga.
Noella Mupole umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri EUCL, mu kiganiro na Panorama, yatubwiye ko ari ngombwa kwitabira Itorera kuko abantu barushaho kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurushaho kumenya gahunda z’igihugu ndetse no kugikunda.
Agira ati “Kujya mu itorero bizatuma nongera imbaraga muri serivisi ntanga ndetse no kurushaho kuzinoza, kuko nizeye ko hari byinshi nzahakura bijyanye n’akazi nkora.”

Amani Higiro, Umukozi muri EUCL ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza ingufu, avuga ko Itorero rizababera umwanya wo kwibutswa indangagaciro z’umuco nyarwanda n’uruhare rwazo mu mikorere yabo ya buri munsi.
Agira ati “Nizeye ko hari byinshi nunguka kandi hari icyo bizampinduraho mu mikorere yanjye ya buri munsi, mu bijyanye no kunoza serivisi ntanga.”
Mubera Birori Prospere, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n’abafatanyabikorwa bayo, atangaza ko Itorero rizabafasha kugira imitekerereze imwe, imyumvire imwe ndetse no guhurira ku ndangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda.
Agira ati “Gutegura iri torero turagira ngo twese tugire imyumvire imwe kuri gahunda z’igihugu zijyanye n’ikerekezo cyacyo. Turashaka ko urubyiruko rwinjira mu mirimo yacu rufite kandi rwumva neza amateka y’igihugu.”
Uretse abakozi basanzwe, iri torero ryitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa REG n’uwa EDCL n’abandi. REG n’ibigo biyishamikiyeho bafite abakozi basaga 1000, iki akaba ari ikiciro cya mbere, biteganyijwe ko buri mukozi wese w’iki kigo azagera mu Itorero.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































