Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakozi basaga 200 ba REG n’ibigo biyishamikiyeho bagiye mu Itorero i Nkumba

Mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda ndetse ko gufata ingamba nshya mu kunoza serivisi batanga, abakozi basaga 200 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) na Sosiyete ziyishamikiyeho zirimo Sosiyete ishinzwe kwegeranya ingufu (EDCL), n’ishinzwe gukwirakwiza ingufu (EUCL), bagiye mu kigo k’Itorero cya Nkumba aho bamara icyumweru.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, kuri Stade Amahoro, abakozi basaga 200 ba REG n’ibigo biyishamikiyeho buriye amabisi berekeza i Nkumba mu Itorero. Abakozi bavuga ko biteguye kwiga byinshi mu mateka y’u Rwanda ariko kandi inyigisho bazahakura hari byinshi zizabafasha mu kunoza serivisi batanga.

Noella Mupole umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri EUCL, mu kiganiro na Panorama, yatubwiye ko ari ngombwa kwitabira Itorera kuko abantu barushaho kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurushaho kumenya gahunda z’igihugu ndetse no kugikunda.

Agira ati “Kujya mu itorero bizatuma nongera imbaraga muri serivisi ntanga ndetse no kurushaho kuzinoza, kuko nizeye ko hari byinshi nzahakura bijyanye n’akazi nkora.”

Amani Higiro, Umukozi muri EUCL ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza ingufu, avuga ko Itorero rizababera umwanya wo kwibutswa indangagaciro z’umuco nyarwanda n’uruhare rwazo mu mikorere yabo ya buri munsi.

Agira ati “Nizeye ko hari byinshi nunguka kandi hari icyo bizampinduraho mu mikorere yanjye ya buri munsi, mu bijyanye no kunoza serivisi ntanga.”

Mubera Birori Prospere, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n’abafatanyabikorwa bayo, atangaza ko Itorero rizabafasha kugira imitekerereze imwe, imyumvire imwe ndetse no guhurira ku ndangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda.

Agira ati “Gutegura iri torero turagira ngo twese tugire imyumvire imwe kuri gahunda z’igihugu zijyanye n’ikerekezo cyacyo. Turashaka ko urubyiruko rwinjira mu mirimo yacu rufite kandi rwumva neza amateka y’igihugu.”

Uretse abakozi basanzwe, iri torero ryitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa REG n’uwa EDCL n’abandi. REG n’ibigo biyishamikiyeho bafite abakozi basaga 1000, iki akaba ari ikiciro cya mbere, biteganyijwe ko buri mukozi wese w’iki kigo azagera mu Itorero.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities