Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abamaze gukingirwa COVID-19 basaga ibihumbi 238, abagore batwite n’abonsa ntibakingirwa

Kuva ku wa 5 kugeza ku wa 11 Werurwe 2021, mu Rwanda abamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 basaga ibihumbi 238, barimo abakozi bo nzego z’ubuzima uhereye ku bajyana b’ubuzima kugeza ku bakora kwa muganga, abarengeje imyaka 65 y’amavuko, abasanganywe izindi ndwara, abarimu, abamotari n’abandi bari ku isonga mu rugamba rwo guhangana na COVID-19. Abagore batwite, abonsa n’abana bari munsi y’imyaka 18 ntibakingirwa.

Ababyeyi batwite ndetse n’abonsa, bavuga ko bifuza ko haboneka inkingo za COVID-19 zahabwa ababyeyi bo muri ibyo byiciro kandi ntibibagireho ingaruka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyo kivuga ko abari muri ibyo biciro, batari mu bagomba guhabwa urukingo rwa COVID-19 mu buryo bwihutirwa bitewe nuko nta bushakashatsi bwakozwe kuri ibyo byiciro.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Mukamana Genevieve, umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kagugu, mu Karere ka Gasabo, yigisha abana 113 ibintu bituma hari intebe zicarwaho n’abanyeshuri 4 cyangwa 5, mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Uyu mwarimu kimwe na bagenzi be 3 bigisha kuri iki kigo, ntibahawe urukingo rwa COVID-19 rwahawe abarimu bitewe nuko batwite. Aba barimu bavuga ko akazi bakora gashobora kongera ibyago byo kwandura COVID-19 bitewe nuko bahura n’abantu benshi.

Mukamana yagize ati “Hari igihe uba wumva umwuka ari ntawo, nkagerageza kutegera abanyeshuri cyane,iyo ngiye kubakosora, baba bakwitsiritaho, nk’umuntu udakingiye, birasaba kwirinda birushijeho.”

Mukantaganzwa Clarisse agira ati “Sinabashije gufata urukingo kubera ko ntwite. Narasomye mbona mu mabwiriza yari yatanzwe, abagore batwite nabbonsa, batagomba gufata urukingo. Impungenge mba mfite ni uko buri munsi mpura n’abana bavuye mu ngo hirya no hino, ntiwamenya icyo baba bazanye. Urukingo rwaje ari urwo kudufasha, ndamutse nanduye nshobora kubura umwuka, kandi umuntu utwite akenshi aba afite intege nke.”

Mu Rwanda abamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 basaga ibihumbi 238. Abagore batwite, abonsa n’abana bari munsi y’imyaka 18 ntibakingirwa (Ifoto/MoH)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko inkingo za COVID-19 zitangwa, umumaro wazo ari ugufasha umubiri kwirwanaho, ariko hakaba hari ibyiciro bitazemerewe.

Ati “Ubundi mu bushakashatsi, icyo cyiciro nticyakoreweho ubushakashatsi kuko byari bitaramenyekana uko urukingo ruzaba rukora icyo gihe na nyuma yaho. Niyo mpamvu batari mu bahabwa urukingo mu buryo bwihutirwa, keretse igihe utwite cyangwa uwonsa yaba afite impamvu yihariye ishobora gutuma yakwibasirwa na COVID-19. Icyo gihe abaganga bacu baganira na we, mbere yuko ahabwa urukingo, ashobora kuba ari umuganga ubana n’indembe, afite diyabete, afite n’indi ndwara ishobora gutuma aremba kurushaho, ukabona ko kumuha urukingo byaba byiza kuruta kutarumuha.”

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko muri rusange uretse abo muri ibyo byiciro, abantu barengeje imyaka 18 y’amavuko bemerewe guhabwa urukingo rwa COVID-19.

Muri gahunda rusange yo gukingira icyorezo cya COVID-19 yatangiye mu Rwanda ku wa 5 Werurwe 2021, aho kugeza ku wa 11 Werurwe 2021, hamaze gukingirwa abantu 238, 942. Kuva umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID-19 agaragaye mu Rwanda kuva 14 Werurwe 2020 kugeza ku wa 11 Werurwe 2021, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1,051,913; byagaragayemo abanduye 19,945. Abakize 18,236 na ho abahitanwe na COVID-19 bagera kuri 273.

U Rwanda rufite gahunda yagutse yo gukingira abantu bagera kuri 30 ku ijana mu mpera za 2021, bakagera kuri 60 ku ijana by’abaturage bose mu mpera za 2022.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities