Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu 545 Batojwe Na RDF Binjiye Mu Gisirikare Cya Centrafrique

Abantu 545 bo muri Repubulika ya Centrafrique batojwe n’ingabo z’u Rwanda baraye bemerewe ku mugaragaro kuba ingabo z’iki gihugu. Kubinjizamo byakozwe na Perezida w’iki gihugu ari kumwe n’Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Major General Vincent Nyakarundi.

Muri iki gikorwa, hari n’aba ofisiye 121 bo mu ngabo za Centrifrique zitwa Forces Armées Centrafricaines, FACA, nabo bahawe impamyabumenyi zibemerera gukora umurimo wo kuyobora abasirikare bato.

Igikorwa cyo kubinjizamo cyabereye mu kigo cya gisirikare kiri atiwa Kassai mu Murwa mukuru, Bangui.

Umugaba mukuru w’ingabo za FACA, General Victor Yacoub yasabye abo basirikare kuzakomeza kwitoza no kwerekana ko ibyo bigishijwe babimenye kandi bazabikoresha mu kurinda igihugu cyabo.

Yashimye umurava bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu bamaze bahugurwa.

Maj. Gen. Nyakarundi avuga ko umusirikare aba akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo no kwitangira akazi.

Ikinyabupfura no kubaha abamuyobora biri mu byo yagiriyemo inama abo basirikare, asaba ba ofisiye barangije amasomo yabo kuzabera bagenzi babo abajyanama beza.

Major General Vincent Nyakarundi asuhuza Perezida mu cyubahiro cy’Umukuru w’igihugu.

Abarangije amasomo ya gisirikare beretse abashyitsi bike mu byo bize birimo imyitozo njyarugamba, kurasa, kumenya gusoma no kugendera ku ikarita mu gihe cy’intambara n’ibindi biranga umusirikare nyawe.

Kugeza ubu RDF imaze guhugura abasirikare 2,409 binjiye bushya muri ziriya ngabo bakiyongeraho na ofisiye  300.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities