Abanyafrika barenga 1,700 bamaze kujya mu gisirikare cy’Uburusiya barwana mu ntambara ibuhuza na Ukraine. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, wavuze ko ubutegetsi bwa Moscou bukoresha uburiganya n’amayeri mu gushora abo Banyafrika muri iyo ntambara.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na mugenzi we wa Ghana, Sybiha yavuze ko Ukraine iri kugirana ibiganiro n’ibihugu bitandukanye bya Afurika kugira ngo bifate ingamba zo kubuza abanyagihugu babyo kugwa muri iyo mitego.
Yagize ati: “Turimo kubona neza ko Uburusiya buri kugerageza gukurura Abanyafrika ngo bajye mu ntambara y’akarengane burimo. Dukurikije imibare dufite, ubu hari abarwanyi 1,780 bakomoka ku mugabane wa Afurika bari mu gisirikare cy’Uburusiya.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, ikigo IMPACT cyasohoye raporo igaragaza ko hagati ya 2023 na 2025, abarwanyi barenga 1,400 baturutse mu bihugu 35 bya Afurika binjiye mu gisirikare cy’Uburusiya, muri bo 316 bakaba baraguye ku rugamba. Iyo raporo yanavuze ko mu bapfuye harimo n’Abarundi bagera kuri batandatu.
Sybiha we avuga ko imibare ya Ukraine igaragaza ko abo barwanyi bakomoka mu bihugu 36 bitanduka byo ku mugabane wa Afurika.
Leta y’Uburusiya ihakana ko hari Abanyafrika ishora mu gisirikare cyayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Gusa raporo zitandukanye zigaragaza ko benshi muri bo bashukishwa akazi keza n’amafaranga, ariko nyuma bakisanga boherejwe ku rugamba muri Ukraine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, nawe yemeje ayo makuru, avuga ko abo Banyafrika akenshi baba badafite ubumenyi mu bya gisirikare kandi badafite n’amahugurwa ahagije.
Ati: “Bemererwa akazi n’ibyiza byinshi, bagashukishwa ayo mahirwe, ariko amaherezo bakoherezwa ku rugamba.”
Mu gihe Ghana yitegura kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union) mu mwaka utaha, Ablakwa yavuze ko igihugu cye kizashyigikira gahunda zigamije gukangurira abaturage kwirinda imiryango n’amatsinda bibashora mu gisirikare cy’Uburusiya babizeza akazi.
Ablakwa kandi yanatangaje ko ateganya kugirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amusaba ko Abanya-Ghana babiri bafashwe barwanira Uburusiya barekurwa.













































































































































































