Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura -RMC, muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, rwatanze ubutumwa bugenewe Abanyamakuru, bubasaba kwitwararika ku mvugo bakoresha, cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe.
Abanyamakuru basabwe gukoresha imvugo zikwiye kandi bagakumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku gupfobya no guhakana Jenoside.Barasabwa kandi kwirinda kuba umuyoboro w’ abakora bene ibyo bikorwa.
Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet), hamwe n’abanyarnakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru, basabwe kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje, hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura rwifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rwego rwaboneyeho gusaba inzego zifite mu nshingano gutegura ibikorwa byo kwibuka, korohereza ibitangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo Kwibuka.
Ubwanditsi













































































































































































