Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarubavu basabwe kwima amatwi ibihuha bya FDLR

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugène

Panorama 

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugène, yasabye abaturage b’Akarere ka Rubavu ko badakwiriye guterwa ubwoba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhigira gutera u Rwanda uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko wabaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.

Nk’uko Isango Star dukesha iyi nkuru ibitangaza, ibi Maj. Gen Nkubito yabigarutseho mu butumwa yahaye abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ihana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ku wa 21 Kanama 2025, mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’abaturage bo muri aka karere.

Agira ati “Umuntu yitwa impunzi hari ibyo yahunze. Uyu munsi mu gihugu cyacu wahunga iki? Amashanyarazi, imihanda, amazi meza, amashuri twubaka na Girinka? Ingabo z’Igihugu na Polisi babana namwe babaha umutekano, uriya wahunze rero ntacyo wamukorera uretse ku musengera kuko yarayobye. Ntabwo ndabasha kwiyumvisha ukuntu haba hakiri umuntu utekereza kujya muri Wazalendo, FDLR abantu babaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.”

Akomeza agira ati “Abo bana banyu bagiye hakurya muri Wazalendo na FDLR bajyanwe nande? Ibyo bintu ntabwo ari byo ahubwo ndabasaba kubwira abakiri mu mashyamba bitahire baze twubake Igihugu niba bagikunda.”

Yibukije kandi abaturage kwirinda ibihuha by’abantu babayobya. Agira ati “Mwebwe muri hano ku mupaka, umuntu ashobora guhagarara hariya hakurya atambutse umupaka, akakubwira ngo FDLR yabonye ubufasha ejo bundi tugiye kuza, ndetse no guhinga mube muretse, icyo ni igihuha kiba kije kikagutesha gahunda, abo bose bazana ibihuha.”

Maj. Gen. Nkubito kandi yavuze ko Gen. Ntawunguka Pacifique alias Omega atagakwiriye kuba abundabunda mu mashyamba ya Congo, ahubwo ko akwiriye gutahuka mu Rwanda nk’uko abana be bagiye babimusaba kenshi.

FDLR ni umutwe washinzwe n’abarimo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri ubu igizwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bahuje ingengabitekerezo.

Uyu mutwe wagerageje kugaba ibitero mu Rwanda birenze rimwe, uhigira gufata igihugu nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC avuze ko azarasa i Kigali bitamusabye kwambuka umupaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities