Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Covid19 ndetse no kwikingiza muri ibi bihe byegereza iminsi mikuru isoza umwaka. RBC ivuze ibi mu gihe hari abaturage bagaragaza ko hari abatangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda iki icyorezo cya Covid19. Ibi byatangajwe mu kiganiro cyatambutse kuri Teleziyo na Radio Rwanda ku wa 12 Ukuboza 2021.
Mu rusengero ni hamwe muhahurira abantu benshi, Rev. Past Mukeshimana Edith uyobora itorero rya Nayote avuga ko nk’abizera biyemeje gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo by’umwihariko bikingiza.
Yagize ati “Umuntu utikingiza yaba atikunda, urugero nkanjye nari ngiye gufata urwa gatatu nsanga igihe ntikiragera ariko mpora nkangurira abantu kurufata kuko ni inyungu z’umuntu.”
Mu isoko ndetse no mu tubari, ni hamwe muhahurira abantu benshi, gusa hagaragara abubahiriza amabwiriza n’abayarengaho cyane cyane abambara agapfukamunwa nabi n’abatakambara, abahagenda bavuga ko bikwiye ko nta n’umwe wadohoka ku ngamba zo kwirinda.”
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi 7 ishize mu bipimo birenga gato ibihumbi 105, abasanganywe iki cyorezo ari 180 bangana n’ijanisha rya 0.2%, ejo hakaba harabonetse abantu 50 banduye icyorezo cya COVID-19.
Uhereye kuri iyi mibare ukayigereranya n’uko byari bimeze mu minsi mike ishize, Dr Sibomana Hassan ushinzwe gahunda zo gukingira muri RBC avuga ko abanyarwanda batakagombye gutezuka na gato cyane cyane muri iyi minsi mikuru, ahubwo bakihatira gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda bahereye ku kwikingiza.
Ati “Reka dushishikarize umuntu wese utarikingiza ngo bafate urukingo, ariko ibi bigomba kugendana n’izindi ngamba zisanzweho cyane cyane muri iyi minsi mikuru, abantu bareke kujya mu bintu bihuza abantu benshi cyane kuko imibare irimo kugenda izamuka namwe murimo kubibona, dushobora gutungurwa abantu bakandura ari benshi kandi hari uburyo twakwirinda.”
Kugeza ubu abanyarwanda 30% bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye, ndetse leta ifite intego ko umwaka utaha nawo uzajya kurangira 70% by’abagomba guhabwa urukingo rwa Covid19 nabo bazaba bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ashimangira ko iyi ntego izagerwaho kuko ibisabwa byose bihari birimo n’inkingo.
“Inkingo turazifite zihagije ku buryo umuhigo wa 70% tuzawesa mbere y’uko Ukuboza umwaka utaha urangira, abakozi n’ibindi bikenewe turabifite kandi hari n’ubwitabire bw’abaturage ku kwikingiza, ndabona hari icyizere ko uyu muhigo tuzawesa mbere y’uko umwaka utaha ugera.”
Kugeza kuri iki cyumweru mu Rwanda abantu bagera kuri Miliyoni 4.1 bari bamaze gufata urukingo rwa Covid19 mu buryo bwuzuye, mu gihe abarenga gato miliyoni 6.8 bari bamaze guhabwa dose imwe y’uru rukingo.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































MUSEMAKWELI Prosper
December 13, 2021 at 18:11
Abakingiwe twagombye koroherezwa