Ku wa 14 Kamena 2019, ni umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, kuri uyu munsi u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika wizihirijwemo, ukaba wahujwe n’isabukuru y’amavuko w’uwavumbuye amatsinda y’amaraso, Karl Landsteiner, ku wa 14 Kamena. Gutanga amaraso, abanyarwanda basabwa kubigira umuco.
U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri muri Afurika kizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, nyuma ya Afurika y’Epfo iheruka kwizihirizwamo mu myaka 15 ishize.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko Guverinoma izakomeza gushyigikira no gutera inkunga ibikorwa byo gutanga amaraso kuko afasha indembe. Ati “Turashimira cyane abantu batanga amaraso, burya kuyatanga ku bushake ni ikintu cyiza Icyo dushaka ni uko abantu basanzwe bayatanga babikomeza.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yabwiye abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, ko kugeza uyu munsi u Rwanda rumaze kugira ibibuga bibirii drones zikuraho amaraso ziyajyana ku bitaro n’amavuriro 25.
Yavuze ko ‘Drones’ zimaze kugeza udupaki 27.114 kuri ibyo bitaro biri hirya no hino mu gihugu, zituma ingano y’amaraso yononekaraga ava kuri 6 agera kuri 0.3 ku ijana.

Uyu munsi witabiriwe n’abantu baturutse mu mpande zose z’Isi (Ifoto/Munezero)
Muri rusange mu Rwanda abatanga amaraso bavuye ku bihugu 25 mu 2014, uyu munsi bakaba barenga ibihumbi 47. Icyo gihe batangaga udushashi tw’amaraso dusaga ibihumbi 42 ariko mu 2018 twari tumaze kugera kuri 65.512, intego ni uko tuzagera ku bihumbi 90 muri uyu mwaka, naho igipimo cyo kwihaza cyavuye kuri 73,6 ku ijana mu 2014, ubu kirarenga 93,6 ku ijana.
Rwagasore Jean de Dieu, umaze gutanga amaraso inshuro zirenga 90, yavuze ko yatangiye kuyatanga yumva atazarenza inshuro 20 ariko yageze aho yumva agaciro kabyo, yiyemeza kubikomeza ndetse atangiza itsinda ry’abayatanga bihoraho. Ati “Ngasaba abateraniye hano barimo cyane cyane abanyamadini n’amatorero gushishikariza abantu gutanga amaraso.”
Ashimwe Christine wahawe amaraso bitewe nuko aye yaramaze kuvura. Yagize ati “iyi ndwara narindwaye abantu benshi bayirwaye irabahitana kuko usanga iyo irwaye abantu abantu bane, batatu nibo usanga bapfuye.”
Yari afite ikibazo cyokuvura kw’amaraso ubwo byatangiriraga mu kuguru bikazamukana mu bihaha ndetse no mu bwonko. Yaje guhabwa imiti imubuza kuvura ahubwo amaraso akaba utuzi byarakomeje aza gucika utuzi cyane bijya ku kigero cyo hejuru, hanyuma aza kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku buryo bwari bukabije.
Yaje gutangira guhabwa amaraso mazima. Agira ati “ndashimira buri muntu wese utanga amaraso, kuko ni igikorwa cy’ubutabazi. Nanjye nabashije kurokoka. Uwayampaye simuzi ariko yarakoze cyane kandi nifuza ko mu Rwanda buri wese yabigira umuco, tugatanga maraso.”

Uyu munsi wabaye kandi uwo gushishikariza abantu gutanga amaraso ku bushake no gushimira abayatanze kurusha abandi. Mu bashimiwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, n’abandi.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































