Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda bishimira ifungurwa ry’umupaka

Abanyarwanda n’Abagande biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, basanga kuba ibihugu byombi bishyize imbaraga mu kuzahura no kunoza umubano, bitanga icyizere ko urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ruzasubira uko rwahoze mbere.

Iki cyizere abaturage bagishingira ku nama zihuza impande zombi hagamijwe gukuraho inzitizi izo ari zo zose zibangamiye imibanire n’urujya n’uruza rw’abatuye ibihugu byombi.

Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu n’imizigo muri Uganda, bishimira ko nibura umupaka wafunguwe ingendo zikaba zikorwa, gusa abasanzwe bahaha ibintu bitandukanye muri icyo gihugu, bavuga ko ibicuruzwa byose bitaremererwa kwambuka umupaka.

Nk’uko tubikesha RBA, ibiganiro byahurije hamwe i Kigali ku wa Gatanu abikorera bo mu Rwanda na Uganda, ni kimwe mu bigaragaza ubushake bw’impande zombi mu kurangiza ibibazo byaba bikibangamira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Mirembe, umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali uturuka mu gihugu cya Uganda akaba amaze imyaka hafi 20 ari mu Rwanda, avuga ko hari ibicuruzwa byinshi yifashishaga mu kazi ke ka restaurant ariko kugeza ubu ntibirabasha kwinjira. Ngo yakwishima kurushaho yongeye kubona ibyo bicuruzwa bigarutse ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’ihuriro ry’abaturage ba Uganda baba mu Rwanda Eng. Fred Sendawura, yemeza ko afite icyizere ko mu minsi ibintu bishobora gusubira uko byahoze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Odongo Jeje asanga nta mpamvu n’imwe yari ikwiye kubuza urujya n’uruza rw’abaturage b’impande zombi, mu gihe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Prof Nshuti Mannasseh asanga n’imbogamizi zigihari zavanwaho.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bisangiye amateka akomeye mu by’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’umuco. 

Abaturage mu bihugu byombi bavuga ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ari ingenzi cyane mu iterambere ryabo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities