Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyeshuri basabwa kudahishira abasambanya abana n’ababashora mu biyobyabwenge

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwasabye abanyeshuri n’urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke, kudahishira abasambanya abana n’abashora mu biyobyabwenge, no kwitandukanya n’ababyeyi cyangwa abayobozi bashobora kunga abakoze ibyo byaha n’ababikorewe.

Nk’uko tubikesha KigaliToday, ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije gusobanurira urubyiruko ibyaha, imiterere yabyo, ingaruka zabyo n’uburyo rushobora kubyirinda. Bwateguwe na RIB, Minisiteri y’Uburezi, Inzego z’Ibanze n’izindi nzego.

Ni ubukangurambaga by’umwihariko bwabereye mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutozu (Ecole Secondaire Nyarutovu), riherereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Bimwe mu byaha bigaragazwa na RIB, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe gukumira ibyaha, byibasiye urubyiruko mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo icyaha cyo gusambanya abana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi birimo icuruzwa ry’abantu hamwe n’abandi bashorwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Imibare itangazwa na RIB yerekana ko abana 12,000 aribo basambanyijwe mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka itanu ishize, mu gihe dosiye zakozwe muri iyo myaka ku cyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge zingana na 18,539.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, ahamagarira urubyiruko kutishora muri ibyo byaha ariko kandi ngo bakwiye no kwitandukanya n’icyo ari cyo cyose cyatuma bahishira ndetse bakirinda n’abashaka kubunga n’ababahohoteye.

Ati “Hari abanyeshuri usanga bishora muri biriya byaha, hari ababikorerwa cyangwa bakanabikora, ariko icyo dusaba bariya bana, ni ukwirinda ingeso mbi zose zishobora kubakururira ibyago byo kuba basambanywa cyangwa bagahura n’ababaha ibiyobyabwenge”.

Akomeza agira ati “Icyo tuba dukenye ni ukugira ngo babyirinde, niba hari ibyakozwe babimenyekanishe mu buyobozi kugira ngo abahanwa bahanwe”.

Banyuzwe n’ibisubizo bahawe, biyemeza kugendera kure ibyaha bibakorerwa

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu bwashimye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ku butumwa bwagejeje ku banyeshuri bunabizeza ko butazaba amasigara cyicaro, kuko bazakomeza kubikangurira abanyeshuri kugira ngo barusheho kwirinda ibyo byaha.

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu babajije ibibazo bitandukanye badasobanukiwe ku byaha bibakorerwa, banyurwa n’ibisubizo bahawe, biyemeza ko bagiye kurushaho kubyirinda ndetse bakanashishikariza bagenzi babo batagize amahirwe yo guhabwa ibiganiro, kubingendera kure babereka ububi n’ingaruka zabyo kuri ejo hazaza habo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Thérèse Uwamahoro, yashimiye RIB yatangiye ubu bukangurambaga kuko buzabafasha mu gukumira ibyaha bitandukanye, bikunda kwibasira urubyiruko byiganjemo kubasambanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 30 Werurwe 2022, bikaba biteganyijwe ko buzagera mu turere twose bukorerwa ku bigo by’amashuri, nka hamwe mu hahurira urubyiruko rwinshi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities