Panorama
Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, ku nshuro ya kane, hatangijwe amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo. Aya marushanwa akareba abanyeshuri bose biga muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda. Kuri iyi nshuro hiyandikishije abanyeshuri basaga 3,000 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 ku Biro Bikuru by’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda habereye ibiganiro byahuje abanyamakuru n’umuyobozi w’Urugaga, Hategekimana Richard.
Ibiganiro byari bigamije kuganira ku marushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo mu mashuri makuru na za Kaminuza agiya kuba ku nshuro ya 4.
Hategekimana Richard mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rushingiye kuri gahunda y’u Rwanda 2030, 2050-2063 aho Ubukungu bw’u Rwanda bugomba kuba bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based Economy) ko bahisemo kujyanamo na Leta mu kwesa uwo muhigo binyuze mu kwandika ibitabo ndetse no kubitoza abandi.
Hategekimana agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we soko tuvomaho Impanuro. Yaduhaye umukoro wo kwandikira u Rwanda Ibitabo kugira ngo hatazagira abagoreka amateka yarwo.
Aya marushanwa rero agomba kubaka abana b’u Rwanda bakaba abanditsi beza, bakindikira u Rwanda, bandikira Afurika, bandikira Isi yose. Tugomba rero kubatyaza bakagera ku rwego rushimishije kandi bagakunda kwandika ibitabo.”
Akomeza avuga ko uyu mwaka abanyeshuri bazaherekezwa mu kwandika ibitabo byabo. Ati “Turifuza ko ibitabo abanyeshuri bazandika ari ibitabo bibafitiye akamaro, kandi bigirire akamaro n’abasomyi. Ibitabo bazamurika bizabona abaguzi ku buryo amafaranga azavamo azafasha ababyanditse kwishyura amafaranga y’ishuri, ndetse abe n’umusingi wo gutera imbere.”
Hategekimana ashimira Kaminuza n’amashuri makuru bandikishije abana muri aya Marushanwa aho abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri bamaze kwiyandikisha kuzitabira amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo.
Hategekimana Richard ashimira abarezi bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru bafasha abanyeshuri kwitabira amarushanwa. Asaba abandi, ariko bakeya, batajya bafasha abanyeshuri na bo kuzirikana ko abayobozi beza babereye u Rwanda bita ku bo bashinzwe, ntibemere ko hagira amahirwe abacika.
Hategekimana Richard asaba ko Minisiteri y’Uburezi yazajya igira inama za Kaminuza zikimakaza umuco wo kwandika no Gusoma ibitabo mu banyeshuri bo mu Ntore bashinzwe kurera.
Agira ati “Urugaga rw’Abanditsi rwiyemeje kuzahugura abanyeshuri uko bandika ibitabo ndetse no kubaherekeza mu rugendo rwabo kugeza igitabo gisojwe.”
Hategekimana Richard, Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, agaragaza ko ibitabo bizakoreshwa n’abanyeshuri mu marushanwa, ari ibitabo byiza bitoza abana b’u Rwanda indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’Igihugu, kandi ko bizafasha abanyeshuri gukomeza kugira ubumenyi mu kubaka u Rwanda.
Agira ati “Ku munsi mukuru wo guhemba Indashyikirwa, buri Kaminuza izamurika igitabo yanditse. Bivuze rero ko Kaminuza zirenga makumyabiri zizamurika ibitabo. Bizaba binejeje cyane kandi ni ubudasa, kuko mu mateka y’u Rwanda bizaba ari ubwa mbere bibaye.”
Akomeza ahamya ko aya Marushanwa ari Umusingi ukomeye mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda ndetse ko azafasha kubaka Ubukungu bushingiye k’ubumenyi.
Asoza asaba urubyiruko aho kumara amwanya bakora ibidafite umumaro, ahubwo bakwiye gutekereza ku iterambere ryabo bandika ibitabo, bakoresha ubumenyi bafite ku buryo kwandika ibitabo bishobora kubabera isoko y’ubukire.
Aya mashurushanwa agiye kuba ku nshuro ya kane, yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2022, areba umuntu wese wiga muri kaminuza hatagendewe ku myaka, icyiciro yigamo cyangwa se igitsina. Ku nshuro ya mbere hitabiriye abanyeshuri basaga 500, ku ya kabiri hitabira abasaga 700, ku nshuro ya gatatu hitabiriye abasaga 3000.
Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rumaze imyaka itandatu ruhawe ubuzima gatozi n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere –RGB.
“Tube intore nziza zifasha umukuru w’igihugu kwesa imihigo.”


















































































































































































