Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Abapolisi b’u Rwanda begukanye imidari itandatu muri Taekondo

Mu mpera z’icyumweru gishize Tariki ya 6 Ukwakira 2018, kuri Sitade Amahoro habeye amarushanwa ya Taekondo mu byiciro bitandukanye. Muri ayo marushanwa ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabashije kwegukana imidari 6 harimo umwe wa zahabu.

Ni irushanwa ngaruka mwaka ryo guhatanira igikombe gitegurwa n’ambasade y’Igihugu cya Koreya y’Epfo mu Rwanda.

Mu kiciro cy’abakuru, Kayitare Benon ni we wegukanye umudari wa zahabu, aba ari na we mukinnyi wahize abandi muri iryo rushanwa,  Most Valuable Player (MVP). Kayitare yegukanye igikombe anahabwa tike y’indege yo kuzajya gutembera i Dubai.

Mu bandi bitwaye neza bagahabwa imidari mu ikipe ya Taekondo ya Polisi y’u Rwanda harimo  Vuguziga Noel wahawe umudari wa silver, mu bakina ari bane bane, PC Cyiza Angelique, Tuyisenge Badur, Kwibuka Emmanuel na Nizeyimana Suvior buri umwe yatsindiye umudari wa Bronze.

Uku kwitwara neza ku ikipe ya Polisi mu mukino wa Taekondo byatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku rutonde rw’ibindi bihugu byari byitabiriye iri rushanwa.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu  birindwi (7) byigajemo ibyo mu karere k’ibiyaga bigari, ryahuje abakinnyi b’imikino ngorora mubiri bagera kuri 300.

Abakinnyi babiri (2) bitwaye neza kurusha abandi bahembwa ibikombe, imidari ndetse na tike y’indege yo kujya gutembera  i Dubai .

Umuyobozi w’ishami rishinzwe siporo muri Polisi y’u Rwanda Inspector of Police (IP) Clothilde Uwamariya, avuga ko umukino wa Taekondo ari umwe mu mikino Polisi y’u Rwanda yiyemeje ko utera imbere mu gihugu kuko  ari kimwe mu bituma abaturage bashobora gusabana na Polisi.

Yagize ati: “Uretse kuba umukino wa Taekondo ari umwe mu mikino ituma abapolisi barangwa n’imyitwarire myiza, Polisi y’u Rwanda yiyimeje kuwuteza imbere, kuko utuma abaturage babasha gusabana n’urwego rwa Polisi; bagafatanya mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha.”

Umukino wa Taekondo nta gihe kinini umaze utangijwe muri Polisi  y’u Rwanda kuko wafunguwe ku mugaragaro muri Mata 2018, ukaba ari umwe mu mikino itanu ibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, nyuma y’ikipe y’umupira w’amaguru ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’ u Rwanda, ikipe ya Karate, ikipe ya  Handball ndetse n’abasiganwa ku maguru.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities