Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarangije muri Kaminuza ya UTB 1406 barahabwa impamyabumenyi

Hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga, ku wa 19 Kanama 2021, abasoje amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB) bagera ku 1406 barimo abagore bangana na 62% barangije mu bukerarugendo n’amahoteli na ho bucuruzi n’Ikoranabuhanga abakobwa ni 28% barahabwa impamyabumenyi.

Ni ku nshuro ya 8 Kaminuza ya UTB igiye gushyira ku isoko abayirangijemo. Kuri iyi nshuro akaba ari uruhurirane kuko abarangije amasomo mu 2020 batashoboye guhabwa impamyabushobozi zabo kubera ingaruka za COVID-19.

Prof Dr. Kabera Callixte, Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB, avuga ko Kaminuza ya UTB na yo yahuye n’ingaruka za COVID-19 byatumye abarangije mu mwaka wa 2020 badahabwa impamyabushobozi, bityo ubu bakazazihabwa ari ibyiciro bibiri. Asaba abasoje amasomo kwigirira icyizere kandi bakumva ko bashoboye.

Agira ati «Turabaha ubutumwa bw’icyizere, bwo gukomeza guhangana, bakore bashyiremo imbaraga, udashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo ngo abone akazi keza yishimiye, ashinge ibye. Bagire icyizere bumve ko bashoboye kandi bazabigeraho. Serivisi nyinshi nizimara gufungura akazi kazaba kabonetse. Abanyeshuri bacu iyo barangije abarenga 85 ku ijana baba bafite akazi.”

Prof. Kabera avuga ko mu gusoza uyu mwaka hari amahoteli atatu akomeye yabandikiye babasaba abakozi kandi nta handi bazava uretse abasoje amasomo. Agira ati « Mu banyeshuri barangije aha 86 bashinze ibigo byigenga, muri bo ibigo 2 biri mu icumi byiza kandi bikora neza mu bukerarugendo. Kuva mu mwaka wa mbere umunyeshuri yinjiye aha bigishwa kwihangira umurimo no gutegura umushinga.»

Kaminuza ya UTB yatangiye mu 2006 ari ikigo gihugura abakora mu mahoteli bahabwa amasomo y’umwaka umwe. Mu 2007 bakoze ubushakashatsi bareba uko isoko riteye bashaka uburyo bafungura Kaminuza. Mu 2008 UTB yemewe nka Kaminuza itangira gutanga amasomo yayo mu Bukerarugendo n’amahoteli, irindi shami ryiyongereyeho mu 2009. Mu 2010 hafunguwe ishami rya Rubavu.

UTB ifite amashami arimo Amahoteli n’Ubukerarugendo, Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga bakagira n’abiga amasomo y’igihe gito akenshi bo baba bari mu kazi.

Iyi kaminuza imaze kugira inyubako zigezweho. Iyi Rubavu yuzuye itwaye angana na Miliyari n’imwe na Miliyoni 800, i Kigali igice kimwe cyaruzuye kizatahwa mu kwezi k’Ukwakira gifite abaciro ka Miliyari 3 na Miliyoni 800. Inyubako zose zimaze kuzura UTB izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera ku bihumbi 10.

Rwanyange Rene Anthere

1 Comment

1 Comment

  1. Bezarira Abel

    August 18, 2021 at 21:29

    We really appreciate the good work done by the UTB management most especially our proffesor doctor Karisite kabera for the love and zeal for quality education he has for the Rwandan youth and beyond, so far we have the international students from Cameroon, Ghana and from other neibouring countries this shows the power and quality of education UTB provides in areas of tourism, business technology, transport and logistics and many others, on behalf of the students of UTB I take this opportunity to thank the UTB management for the good work and we wormly wait for the graduation of 2021which will take place 19th,aughast 2021 l remain Mr Bezarira Abel student of transport and logistics management of UTB long live UTB long live Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities