Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarokotse jonoside yakorewe abatutsi ni bamwe mu bagaragaza agahinda gakabije n’ihungabana

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda nibura umuntu umwe kuri batanu aba arwaye imwe mu ndwara zo mu mutwe, inzego z’ubuzima ziravuga ko iyo mibare yikuba hafi inshuro enye iyo bigeze mu barokotse Jenoside. Ibintu bishimangira ko ibikomere batewe na Jenoside bikiri byose nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko mu Rwanda abagera nibura kuri 20% bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe. Bivuze ko umwe mu bantu 5 aba afite icyo kibazo. Ni ikibazo cyiganje mu bakuze, ariko kandi no mu rubyiruko kirahari kuko mu bangavu n’ingimbi bafi hagati y’imyaka 14 na 18 abasaga gato, 10% nabo bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Nyuma y’imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, abarokotse jenoside bafite ibi bibazo biganjemo ahanini abafite hejuru y’imyaka 35 y’amavuko nkuko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi.

Kuri Dr. Chaste Uwihoreye wo mu muryango Uyisenga n’Imanzi, ngo ibi bifite igisobanuro cyumwikana. Avuga ko muri iriya myaka ya mbere nyuma ya jenoside twari dufite abana benshi, wagera muri 2004/2005 bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu batangiye gutekereza uko byabagendekeye. Ubu abenshi bageze mu myaka 30, hejuru ya 35.

Agira ati “Icyo kigero kizagenga byanze bikunze uko ihungabana ryigaragaza mu bantu, cyane cyane ko ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ntabwo wenda ari nka malaria, kuko hari n’igihe ushobora no gukira cya gikomere mu gitondo ugahura n’izindi ngorane zigahita zibyutsa ya ngorane wari waragize kera. Tuvuge urugero wari warakiriye kubaho, urashaka, urabyara mu gitondo umwana umwe wari ufite agapfa. Bibaye bishobora kubyutsa bya bintu umuntu agasubirwa, agasubira inyuma cg bigaterwa n’izindi ngorane nyinshi.”

Kuri ibi kandi haniyongeraho n’icyorezo cya COVID-19 na cyo cyongereye ibibazo byo mu mutwe kuri bamwe ugereranyije umwaka wa 2019 na 2020. Urugero ni nk’aho abavuga ko bagerageje kwiyahura bavuye kuri 54% igera kuri 60% mu gihe abagize ibibazo byo mu mutwe babitewe no kunywa ibiyobyabwenge bavuye ku 154 bagera ku 166.

Abafite izindi ndwara nk’agahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana bikubye kabiri ariko kandi abagana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bo bagabanyukaho 20%.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga avuga ko ingamba zikarishye zo gukumira ikwirakwira rya COVID19 ari zo ntandaro y’ibi bibazo.

Mu gihe igihe cyo kwibuka gikunda kugaragaramo ubwiyongere bw’ihungabana cyane cyane mu barokotse, inzego z’ubuzima ziravuga ko ziteguye kuva ku rwego rw’ibitaro bikuru, iby’icyitegererezo n’iby’uturere, ibigo nderabuzima ndetse buri mudugudu ukaba ufite byibura abajyanama b’ubuzima 2 babihuguriwe bakazafasha abafite ibibazo byoroheje bitari ngombwa ko bahabwa ubuvuzi bwisumbuyeho.

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi henshi ku Isi, ikibazo cy’indwara zo mu mutwe kirahangayikishije, ariko bikaba umwihariko ku Rwanda, bitewe n’amateka yihariye igihugu cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihe byo kwitegura kwibuka ndetse n’ibyo kwibuka nyirizina usanga by’umwihariko abarokotse Jenoside bahura n’ihungabana baterwa n’ibikomere batewe n’ibihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ugaragaza ko mu 2019, wari ufite abantu 3656 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu bihe byo kwibuka.

Muri abo abagera ku 3087 bahawe ubufasha bwihuse basanzwe aho ibi bibazo by’ihungabana bahuriye nabyo mu gihe abandi bagera kuri 569 bari bafite ibibazo bikomeye ku buryo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26, hagaragaye abantu 1412 bagaragaweho ibikorwa by’ihungabana aho muri bo 919 [ni ukuvuga 65%] bafashirijwe mu ngo hifashishijwe telefone naho 192 [bangana na 14%], bajyanywe kwa muganga cyangwa mu bigo nderabuzima bahuye n’ibibazo by’ihungabana gusa muri bo uwamazeyo igihe kinini ni amasaha 24.

Harimo abandi 297 [bangana na 21%] bajyanywe ku bitaro bikuru naho abandi bane bajyanywe mu bitaro byihariye byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Aba ariko ni abari basanzwe bafite ibibazo byo mu mutwe by’igihe kirekire gusa ngo bari basanzwe bafata imiti ndetse barafashijwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko mu mwaka ushize ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 26, ibikorwa byo kwita ku bahuye n’ihungabana byakorewe kuri telefone. Ni ibintu avuga ko bizakomeza gukorwa muri uyu mwaka.

Mu bagiye bakora ibyo bikorwa harimo Abajyanama b’Ubuzima, Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, ku bufatanye n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) ndetse n’abandi bantu bafite mu nshingano kwita ku bagize ibibazo by’ihungabana.

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko Umujyanama w’Ubuzima afasha umuntu kuri telefone, Covid-19 yarabitwigishije kandi byarashobotse, kuba abenshi badakenera imiti bakenera gusa gufashwa muri icyo gihe biratwereka ko no muri uyu mwaka ariko bizagenda. Dufite abantu bazabidufashamo.”

Inzego zishinzwe ubuzima zashyizeho umurongo wa telefoni wa 112 ufasha abashobora guhura n’ibibazo by’ihungabana bakitabwaho n’ababishinzwe.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities