Raoul Nshungu
Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) igaragaza ko Abarundi 3,403 bahungiye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2024 wonyine.
Muri bo, 1.251 biyandikishije nk’impunzi, 32 ni abasaba ubuhungiro, naho abagera 2120 basigaye bashyizwe ku rutonde rw’abantu bafite ibibazo biteje impungenge bakeneye gufashwa no kurindwa mu bundi buryo. Kugeza ubu imibare yerekana ko kuva mu Kuboza, Abarundi bari mu Rwanda babarirwa mu 49.597.
Mu mpera za 2024, umubare w’impunzi zose, abasaba ubuhungiro, abatahutse, n’abandi baturage bavuye mu byabo bari mu Rwanda bagera ku 135.000. Abenshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’u Burundi
Muri iyi Raporo UNHCR ikomeza ivuga ko mu binyacumi birenga bitatu u Rwanda rwagiye rwakira impunzi zivuye mu gihugu cy’u Burundi , gusa n’ubwo hari gahunda zagiye zijyaho zo gukangurira izi mpunzi gutaha, imibare igaragaza ko ubushake bwo gutaha bwagiye bugabanuka kugeza mu mwaka ushize wa 2024.
Mu 2024 mu bantu barenga 40.000 b’Abarundi bari mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, nk’impunzi 178 gusa ni bo bahisemo gusubira iwabo, 125 babifashijwe mo na UNHCR na ho 53 bo baricyura ku bushake.
Bigaragara ko umubare w’impunzi z’Abarundi watangiye kwiyongera ubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambaga, bigera aho bufunga imipaka muri Mutarama 2024.
Zimwe mu mpamvu zigaragazwa zo kuba aba batifuza gutaha ni Ukugirirwa nabi mu gihe baba bageze mu Burundi, gufungwa n’ibindi.
Mu mpunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi mirongo itanu harimo 46% zifite imyaka iri hagati ya 0 na 17 y’amavuko, 50% zifite iri hagati ya 18 na 59 na 3% zifite imyaka irenga 60. 80% ziba mu nkambi, izindi 20% ziba mu mijyi.
Mu Rwanda haba inkambi eshanu z’impunzi ari zo iya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, Kiziba mu karere ka Karongi, Mugombwa mu karere ka Gisagara, Nyabiheke mu karere ka Gatsibo na Mahama mu karere ka Kirehe.
Iyi Raporo igaragaza ko impunzi 5,622 bimukiye mu bihugu Australia, Ububiligi, Canada, Denmark, Finland, Ubufaransa, Ubudage, Norvege, New Zealand, Ubuhorandi, Suwede na Leta zunze ubumwe za Amerika.













































































































































































