Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Abasaba fagitire ya EBM bagiye kujya bagenerwa 10% bya TVA

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA,  cyatangaje ko abaguzi bibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM bazajya bahabwa 10% by’umusoro wa TVA wishyuwe.

RRA kandi itangaza ko abazajya batungira agatoki iki kigo abantu banyereza uyu musoro bazajya bahabwa 50% by’amafaranga y’ibihano uwo muntu agomba kwishyura.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024, iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yemeje Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

Iri teka rigena ko umuguzi wibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro wa TVA wavuye ku mafaranga yishuye. Rigena kandi ko uwareze umuntu runaka unyereza umusoro wa TVA binyuze mu kudatanga iyi fagitire azajya ahabwa 50% by’amafaranga uwo muntu azajya acibwa nk’ibihano.

Aya mafaranga yose azajya ahabwa abayagombwa nyuma y’amezi atatu. Ashyirwe kuri konti zabugenewe zizafungurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gasantare 2024, Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iyi gahunda y’ishimwe ku baka fagitire ya EBM yashyizweho kuko bigaragara ko abacuruzi batarakangukirwa no kuyitanga.

RRA igaragaza ko umusoro ku nyongeragaciro ugira uruhare runini ku misoro yose ikusanywa mu gihugu kuko wihariye 34%.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities