Munezero Jeanne d’Arc
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, asaba abagore n’abakobwa bagize Inama y’Igihugu y’Abagore guharanira kuba urugero rwiza no kudatenguha Igihugu n’ubuyobozi bwabagiriye icyizere.
Ibi yabitangaje ubwo abagize inama y’Igihugu y’Abagore bari mu Nteko Rusange isanzwe y’Igihugu y’abagore yabaye ku wa gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025. Iyi nama ibaye ku nshuro ya 24, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro”.
Ni inama yibanze ku kuganira ku ruhare rw’abagore muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2, ku rwanya ihohoterwa, kureba uko hashyirwa imbaraga mu gushishikariza abagore kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu n’ibindi.
Abagore bishimira ko kandi ibyo bari biyemeje ku kigero cyifuzwa mu mwaka 2024-2025 ndetse bongera no guhiga indi mihigo mishya bazibandaho igaruka kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye NST2 mu mwaka wa 2025- 2026.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yabwiye abategarugori n’abari bitabiriye iyi nama, ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, umugore yakomeje kuba ku isonga mu kugera ku iterambere ry’Igihugu kandi akarindwa imbogamizi zose, yaba kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara.
Abagize abagize inama y’igihugu y’abagore bavuga ko umwaka mushya w’imihigo binjiyemo bagiye kuwuhera iwabo mu midugudu kandi bagaharanira ko iterambere rizabanzirizwa n’umutekano wo mu muryango.
Mukanayomba Colette agira ati “Nk’abagore batowe, buriya mu nzego z’abagore hari ikintu baba batubonyeho; tugomba gusubira hasi muri bagenzi bacu tukaganira kuri iyi mihigo ndetse tukaganira no kuri NST2, kuko ikubiyemo gahunda zose za leta ndetse inakubiyemo imihigo yose y’umugore. Umugore wo hasi ntashobora kubisobanukirwa tutabiganiriye mu mugoroba w’imiryango, bityo ukwiye kwitabirwa tukabiganiriramo, tugafata ingamba wa mugore agafata iya mbere.”
Nyiransabimana Florence na we agira ati “Ibyo twiyemeje birashoboka kuko burya icya mbere n’ubufatanye no kuba wakumva ko inshingano ari izawe. Icyo tugiye ni ugushyira mu bikorwa ariko tukibanda cyane kubaka umuryango ushoboye, utekanye uzira amakimbirane, uzira ubuzererezi ndetse unazira igwingira ry’abana.”
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore, Nyiramana Belancille, yibukije abagore bitabiriye inteko rusange ko kugira ngo bese imihigo neza, ari uko bazahera aho batuye, bityo ko iterambere rirambye rizashoboka bose babigizemo uruhare ndetse kwimakaza ihama ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigakomeza kuba ku isonga.
Agira ati “Imihigo ya mutima w’urugo twarayivuguruye, hari imirongo migari yagiyeho izadufasha mu gushyira mu bikorwa imihigo ya mutima w’urugo, kandi tugiye kuyesereza kuri buri mudugudu. Imidugudu yose igize igihugu cy’u Rwanda, CNF izaba irimo, nk’uko byagarutseho kuko tuzaba dufite komite y’abantu barindwi tuzabakoresha ndetse n’inzego z’ibanze, tubafashe kwese imihigo ya mutima w’urugo. Ikindi ni uko kuri wa mudugudu abantu benshi usanga baba batazi amategeko abarengera, tukaba tubasaba kubana mu mahoro bakamenya abana babyaye, bakamenya kubateganyiriza; aho ni ho tugiye kwesereza imihigo yacu.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee, yasabye ba mutima w’urugo bitabiriye iyi nama kuba urugero rwiza ku bakiri bato ndetse bakanashyira mu bikorwa imihigo yabo ntihere mu magambo gusa.
Yagize ati” Ndagirango nkangurire abanyarwandakazi twese twagize amahirwe yo kugirirwa ikizere cyo kuyobora, mpereye kurimwe turi kumwe hano gukomeza kubera bagenzi bacu urugero rwiza mu mikorere n’imyitwarire kuko hari abato benshi batwigiraho”.
Minisitire Uwimana akomeza agira ati “Tubegere tugire abo duherekeza tubasangiza ubumenyi ku buryo ubwo aribwo bwose, ni bwo tuzaba twituye uwa tugabiye nk’uko duhora tubivuga, kandi ndifuza ko duharanira kudatesha agaciro uwakadushubije. Mureke dushyire hamwe duharanira impinduka duhereye mu muryango, nitubigenza gutyo tuzagera ku muryango twifuza. Ibikorwa byacu nk’uko nabivuze bive mu magambo bijye mu bikorwa.”
Ubusanzwe abayobozi ba CNF kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego akagari ku rwego rw’igihugu kandi bakagira na 30% bajya mu zindi nzego z’ubuyobozi harimo n’inzego z’ibanze.













































































































































































