Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaturiye umupaka w’u Burundi n’u Rwanda biteguye ubuhahirane busesuye

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo mu Rwanda Kayitesi Alice na mugenzi we w'Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo (Ifoto/RBA)

Abaturage baturiye umupaka n’igihugu cy’u Burundi mu Mirenge ya Busanze na Ruheru mu karere ka Nyaruguru mu Rwanda, baravuga ko bizeye ko mu bihe bya vuba imigenderanire y’ibihugu byombi izaba myiza bakongera guhahirana n’abaturanyi.

Ibi babishingira ku biganiro byahuje abayobozi b’Intara y’Amajyepfo ku runde rw’u Rwanda, n’iya Kayanza ku ruhande rw’ubundi ahemeranyijwe ubufatanye.

Nk’uko tubikesha RBA, ni ibiganiro byabereye ku mupaka wa Nshili, uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Nyaruguru, bihuza Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda Kayitesi Alice na mugenzi we w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo.

Uyu muyobozi w’Intara ya Kayanza wari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano mu ntara ayoboye, bazanye n’abaturage 7 b’u Rwanda bafatiwe muri icyo gihugu.

Nyuma y’iperereza ryakozwe rikagaragaza ko aba baturage bari mu kigero cy’imyaka 14 na 18 nta byaha byo guhungabanya umutekano bakekwaho, ngo u Burundi bwiyemeje kubasubiza u Rwanda.

Umuyobozi w’intara ya Kayanza Col Remy Cishahayo avuga ko kugarura aba baturage ndetse no kuza kuganira na mugenzi we w’Intara y’Amajyepfo, bigaragaza ko ibihugu byombi byifuza ko umubano wazahuka.

Uretse aba baturage barindwi basubijwe u Rwanda, hanagaruwe inka y’umuturage w’ u Rwanda yari yarakukiye mu Burundi.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice asaba abaturage baturiye umupaka kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahubwo bagategereza ko igihe kizagera imipaka igafungurwa.

Abaturage baturiye imipaka nabo bashingiye kuri uku guhura kw’aba bayobozi bombi, bavuga ko bizeye ko ibintu bizajya mu buryo bakongera guhahirana na bagenzi babo b’i Burundi.

Mu mpera z ‘ukwezi gushize kwa Karindwi, u Rwanda rwari rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 bo mutwe wa RED TABARA, urwanya Leta y’u Burundi bari barafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities