Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatwara abagenzi babangamiwe no kudatanga serivisi ikwiye mu gihe cya ‘Guma mu rugo’

Mu gihe hakomejwe ingamba zo kurwanya icyorezo cya ‘Corona virus’, gahunda ya ‘Guma mu rugo’ yabangamiye imikorere ya bamwe mu batwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.  Aba ni ababaga bagize impamvu runaka bagakenera gusohoka mu ngo, bakunze guhura n’ingorane yo guhabwa uruhushya imburagihe.

Ibi bakeka ko byaba byaraterwaga akenshi ngo n’uko abasabaga babaga benshi, kubemerera bose bikaba byatera kwica ingamba zo kwirinda Covid_19 bahuriye mu ngendo, nk’uko bamwe babigarukaho.

Eric utwara moto mu Mujyi wa Kigali, agira ati “Moto ifasha muri byinshi haba mu gutwara abantu ndetse n’imitwaro, kandi mu buryo bwihuse.  Muri iyi ‘Guma mu rugo ya 3’ rero nk’ibisanzwe twaritabazwaga, ariko rimwe na rimwe ugasanga aho ukenerewe si ho ubonekeye, kuko uba ugomba gutegereza ko wemererwa uruhushya wasabye.”

Akomeza avuga ko ari ikintu kitamuguye neza kuko nk’umuntu wikorera, ngo aba yifuza buri gihe gutanga serivisi nziza ku bakiliya.

Ati “Erega ubuzima ntabwo buba bwahagaze! Niba ndi muri karitsiye ari jye mumotari jyenyine, umuturanyi akankenera rimwe, kabiri ntacyo mufasha, antakariza icyizere. Nasabye uruhushya nka gatatu, rimwe sinsubizwe ubundi nkarwemererwa igihe narwakiye cyarenze. Sinzi niba ari ibibazo biri muri iriya sisiteme, byagakosowe kuko polisi yerekana ko hari impamvu runaka abantu baba bagira bakemererwa kuva mu rugo bazimenyekanishije.”

Kimwe n’uyu mumotari, Ntirenganya Samuel we atwara imodoka ya ‘YEGO Cab’, avuga ko yagiye abangamirwa no gukora ingendo igihe byabaga bibaye ngombwa ahawe akazi.

Ati “Imodoka ntwara yari iri mu zifite uruhushya ariko si buri uko mbonye akazi nabashaga kugakora neza, kuko n’uwakeneraga ko mutwara yagombaga kuba yabyemerewe. Byambayeho nsabwa kugeza umuntu kwa muganga mu buryo bw’ubutabazi, kuko umuvandimwe we yari amaze gusezerwa n’Ikigo Nderabuzima cya Kanyinya, aho yitabwagaho nyuma yo kwandura Covid_19. Uyu wagombaga gukomeza kumurwariza I Kanombe rero yategereje uruhushya burinda bwira, ubwo amafaranga mba ndayahomye.”

Basabwa ubunyangamugayo mu kazi bakora

N’ubwo hari abagiye babuzwa gukora akazi n’uko nta ruhushya bemerewe ku gihe, hari n’abarusabaga babeshye impamvu nyuma bakaza kuvumburwa bari mu ngendo.

Casmir ahagaririye rimwe mu mashyirahamwe y’abamotari, akorera mu Mujyi wa Kigali. Agira ati “Dufitemo n’abamotari batari inyangamugayo bagiye bagaragara bahimbye impamvu ngo babone uruhushya, bagamije gusohoka mu ngo ku zindi mpamvu zabo bwite. Icyo gihe iyo afashwe akandikirwa natwe tugira ibihano tumugenera nka ‘cooperative’.”

Yongeraho ko akazi k’ishyirahamwe atari uguhana, ko gusa babikorera kwereka abandi banyamuryango ikosa riba ryakozwe, hagamijwe guca burundu amakosa bakunze kugaragaza mu muhanda; nk’uko mu nama zibahuza ngo badahwema kugaruka ku kurangwa n’imyitwarire myiza.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Mpayimana, asobanura igituma ari ngombwa kubahiriza impamvu zagenwe mu kwemerera umuntu uruhushya.

Avuga ko mu gutanga uruhushya mu bihe bya ‘Guma mu rugo’ harebwaga impamvu urusaba agaragaza, zirimo kuba ashaka kujya: gushyingura, kwa muganga afite randevu, mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, mu mirimo y’ibikorwa remezo, mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’impamvu zihariye z’umuntu ku giti cye azifitiye ibisobanuro; nk’uko byerekanwe mw’itangazo rya polisi.

Ati “Polisi icyo ikora ni ugucungira umuturage umutekano, ntabwo twanyuranya na byo rero ngo tureke abantu bamwe bashyira abandi mu kaga. Niba hari gahunda ya ‘Guma mu rugo’ igamije kurinda abantu kwanduzanya icyorezo, buri wese aba agomba kubyumva tugafatanya; ushaka kubirengaho ku bwende na we turamuhana.”

Akomeza anasaba by’umwihariko abatwara abagenzi mu muhanda, kwitwararika mu kazi kabo ngo bakorane neza n’abashinzwe umutekano mu nyungu za buri Munyarwanda.

Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ ku nshuro ya 3, mu matariki ya 17-26 Nyakanga, 2021 hamwe n’utundi Turere 8: Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; kubera ubwiyongere budasanzwe bwa Covid_19 bwahagaragaraga. Igihe cyaje kongerwaho iminsi 5 kugera ku wa 31 Nyakanga, aho buri Munyarwanda yasabwaga kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zatuma ahura n’abandi; hagakorwa gusa ingendo mu gihe bikenewe.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities