Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Abayobozi bakuru b’ingabo basuye APR FC

Jacques Tiyisenge na bagenzi be basuhuza abayobozi bakuru b'ingabo (Ifoto/APRFC)

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 5 Ukwakira 2020, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco n’Umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen Jacques Musemakweli, basuye ikipe ya APR FC aho ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi.

Aba bayobozi bauru b’ingabo z’u Rwanda bashimiye abakinnyi n’umutoza uko bitwaye umwaka ushize wa shampiyona babibutsa intego nshya ikipe yihaye umwaka utaha w’imikino. Wari umunsi wa kabiri ikipe y’ingabo z’igihugu itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Umutoza wa APR FC asuhuza abayobozi bakuru b’ingabo (Ifoto/APRFC)

Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubarakah Muganga, yatangiye aha ikaze aba bashyitsi, asobanura abatoza bose umwe kuri umwe, abereka Pablo Morchón, umutoza mushya wungirije akaba anashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Yakomeje abasobanurira abakinnyi bashya batandatu iyi kipe yongereyemo kugira ngo izabashe kugera ku ntego yihaye umwaka utaha w’imikino wa 2020-21, anabibutsa uko ikipe yitwaye umwaka ushize aho yatwaye ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, aganiriza abakinnyi ba APR FC abasanze aho bakorera imyitozo (Ifoto/APR FC)

Umushyitsi mukuru akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye umwaka ushize w’imikino by’umwihariko shampiyona batwaye badatsinzwe mu mikino 23, abasezeranya ko bazakomeza kubashyigikira ndetse ko banabafitiye icyizere ko bazageza ikipe y’ingabo z’igihugu ku ntego yihaye yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.

Yagize ati: “Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere kinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa. N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse.”

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubarak Muganga, aganiriza abakinnyi (Ifoto/APR FC)

Yakomeje agira ati “Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions league kuko birashoboka cyane, icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko nta wakubuza kubigeraho uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities