Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abayobozi b’Uturere batunzwe agatoki kudatanga amakuru

L-R: Kajangana Jean Aime Umukozi mu rwego rw'Umuvunyi, ACP Theos Badege Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, Judith Kazaire, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Jean Bosco Rushingabigwi Umukozi muri RALGA na ACP Rutaganira Umukuru wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba (Photo/Courtesy)

Bamwe  mu bayobozi b’uturere mu ntara y’Iburasirazuba batunzwe agatoki ku kuba badatanga amakuru ku banyamakuru cyangwa banayatanga bakabikora bagononwa.

Ibi byagaragajwe n’abanyamakuru ku wa kane tariki ya 8 Kamena 2017, I Rwamagana,  ahabereye ibiganiro byahuje abanyamakuru, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba , Polisi y’igihugu, Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’izindi nzego.

Muri ibi biganiro byari bigamije kurushaho gusobanukirwa itegeko ryo Gutanga amakuru no kuyahabwa ni ho abanyamakuru bagaragarije ko hari uturere kubonamo amakuru bigoye cyane, kubera ko ahenshi ntawundi wemerewe kuvugira akarere atari umuyobozi wako; ibi rero bikaba bituma amakuru atabonekera ku gihe.

Bagabo John umwe mu banyamakuru bari muri ibi biganiro yavuze ko bahura n’imbogamizi zikomeye  mu kubona amakuru ku bayobozi bamwe na bamwe b’uturere tugize iyi ntara.

Yagize ati “Ni gute waba ushaka amakuru areba iby’ubukungu, aho kubaza ubishinzwe ugategereza umuyobozi w’akarere nawe bikarangira utanamubonye?”

Bagabo yongeraho ko niyo hagize undi mukozi mu karere wemerwa kuvuga ntiyemererwa kuvuga ku bindi bibazo uretse ibirimo gukorwa ako kanya gusa.

Undi munyamakuru Kalinda Claude  na we avuga ko abanyamakuru bahura n’imbogamizi zo kubona amakuru ku bayobozi mu turere, aho ushobora ku mushaka ntumubone.

Yagize ati “Ugasanga rimwe na rimwe atakoze byaba ngombwa ko umuhamagara nko  kuri telefone  nk’umuntu umaze iminsi utamubona, akagusubiza ati ‘umuntu wese uzajya umpamagara  ndabwirwa niki ko ari umunyamakuru?’  cyangwa  ukohereza ubutumwa bugufi akakubwira  ko ari mu nama.”

Uyu munyamakuru abajijwe uko iki kibazo cyo kudatanga amakuru  cyakemuka yavuze ko hakomeza ibiganiro hagati y’abanyamakuru n’inzego za Leta ndetse n’abikorera, kuko na bo itegeko ryo gutanga  amakuru ribareba.

Yagize ati “Icya mbere ni nkibi tuvuyemo,  iyo habayeho ibiganiro abantu bagakangurirwa imikorere myiza  hagati y’inzego zitandukanye, ibiganiro mbona aribyo bya mbere.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazaire, agaruka kuri iki kibazo cy’uko hari abayobozi b’uturere bo mu ntara ayobora  batorohereza abanyamakuru, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye gukangurira abo bakorana umunsi ku wundi gutanga amakuru.

Yagize ati “Ni amakuru twumvise hano abanyamakuru bagaragaza;  icyo navuga ni uko  mu mikorere isanzwe,  tuzabiganiraho n’abayobozi b’uturere, tukumva ikibazo aho kiri. Ariko ubundi nk’abayobozi dusabwa gutanga amakuru, tubisabwa ni itegeko. Tuzabiganira tubinoze nk’uko  dusanzwe tunoza ibindi.”

Ku birebana n’abaturage batanga amakuru bakarebwa nabi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba  yabahumurije,  anavuga  ko abaturage  bafite uburenganzira bwo kuvuga amakuru kuri bo, anongeraho ko bizakurikiranwa .

Ibiganiro nk’ibi bihuza abanyamakuru n’inzego z’ubuyobozi  zinyuranye zirimo Polisi n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, bigaragara ko bitanga umusaruro mu mikoranire myiza. Ibi bikaba byatumye ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bugaragaza icyifuzo ko ibi biganiro byajya biba buri gihembwe.

Nkurunziza Theoneste

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities