Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abikorera b’Iburasirazuba baremeye ndetse banaganuza imiryango 86 y’abacitse ku icumu rya Jenoside

Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba rumaze kuremera imiryango 186 y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Muhaziyacu)

Urugaga rw’Abikorera-PSF mu ntara y’Iburasirazuba, ku wa 7 Kanama 2021, bagabiye inka ndetse banaguza imiryango 86 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Ku rwego rw’Intara, iki gikorwa cyabereye mu karere ka Kirehe.

Ndatimana Jean Damascene utuye mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe, ni umwe mu bagabiwe inka ndetse araganuzwa. Yashimiye cyane urugaga rw’abikorera, anavuga ko inka igiye kumufasha guhindura ubuzima.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba bampaye inka, nta nka nari mfite, ubu rero izaduha amata abana banjye ntawe uzagira ikibazo cy’imirire mibi. Nzabona ifumbire yo mu mirima yanjye, aho nasaruraga umufuka umwe ubu hazajya hava imifuka ibiri cyangwa irenga, kuko nzaba nongeyemo ifumbire.”

Mukamahirane Marthe atuye mu murenge wa Kirehe, mu kagari ka Kirehe na we uri mu worojwe n’Urugaga rw’abikorera -PSF. We yagize ati “Nishimiye ko nahawe inka na PSF kuko ntayo nari mfite, nari nkeneye ifumbire, nyitezeho no kubona amata.”

Muhaziyacu dukesha iyi nkuru, ivuga ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baremewe umwaka ushize, bemeza ko inka bahawe zabagiriye akamaro, kuko zabafashije guhindura ubuzima.

Mu buhamya bwe, Bagwaneza Ruth avuga ko hari ibyo yagezeho abikesha inka yahawe. Ati: “Inka bampaye yahise ibyara ikimasa, ubu narongeye ndayibangurira ifite amezi atanu. Mbere yakamwaga litiro umunani nkagurisha eshanu, ku buryo nabogana amafaranga ibihumbi mirongo ine ku kwezi. Iki gikorwa cyo kutworoza inka mbona gifite n’aho gihuriye na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ni ikimenyetso cy’imiyiborere myiza dukesha Perezida wa Repubulika.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera -PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco avuga ko iki gikorwa kizakomeza kandi bakazanacyagura. Avuga ko bari bateguye gutanga inka 83 ariko babonye 86.

Ndungutse Jean Bosco, Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba (Ifoto/Muhazi yacu)

Yakomeje agira ati: “Nk’abikorera twahisemo kongera kunga Abanyarwanda no komora imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni yo mpamvu twahisemo kubaha inka. Iki gikorwa dushaka kucyagura ku buryo umwaka utaha tuzatanga nibura inka 200. Mu murenge ubusanzwe dutangamo inka imwe ariko umwaka utaha bivuze tuzatanga nibura ebyiri.”

Akomeza agira ati “Dushyize imbaraga mu kubaka igihugu tudasize inyuma kubaka no komora imitima y’abanyarwanda, by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uretse gutanga inka, PSF mu ntara y’Iburasirazuba yaganuje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Muhaziyacu)

Guverineri w’Intara y’Iburusirazuba, CG Gasana Emmanuel, yibukije abahawe inka ko bagomba kuzitaho kugira ngo zizabafashwe no kwivana mu bukene.

Yagize ati: “Guhana inka ni igihango, ni urukundo, ni icyororo, iyi ni gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo abantu babane, bakiyubaka, no gusana imitima y’Abanyarwanda.”

Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba umwaka ushize rwatanze inka 100, basana inzu 10 ndetse banasana Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwamagana n’urwa Mwurire mu karere ka Rwamagana.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities