Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abimuwe n’imbibi za Pariki ya Gishwati-Mukura bamaze imyaka irindwi nta ngurane

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu baravuga ko bamaze imyaka irenga irindwi batarabona ingurane y’imirima yabo bambuwe ikagurirwamo ishyamba rya pariki y’igihugu ya Gishwati.

Ku misozi yo mu tugari twa Nyamirango ahari imirima yahingwamo imyaka itandukanye irimo n’ibirayi, no ku musozi wa Muramba wo mu kagari ka Muramba wari uriho inzuri zororerwagamo inka, ubu  hatewemo ibiti mu rwego rwo kuhagurira ishyamba rya Gishwati,

Ba nyiri ubwo butaka bwo kuri iyo misozi  bavuga ko kugeza na n’ubu batarabona ingurane yabwo,  kuko kuva  mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013 aribwo  ubuyobozi bwaje kububarura , ariko bubabwira ko bakomeza  kubukoresha mu gihe batarishyurwa.

Cyokora mu myaka ibiri ishize ngo bahagaritswe kongera gukoresha ubwo butaka babukurwamo, ariko kugeza na nubu ngo nta ngurane barahabwa.

Baganira na RBA dukesha iyi nkuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe  n’uko imyirondoro yabo yandikwaga nabi, bituma amafaranga asubira muri Banki nkuru y’u Rwanda  BNR.

Ariko umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias avuga ko mu cyumweru gitaha bafatanyije n’ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba bazakemura icyo kibazo.

Cyakora ku ruhande rw’abo baturage bifuza ko bagahabwa amafaranga y’imirima yabo, kuko atari ubwa mbere babyizezwa, dore ko bahora babwirwa ko hari abaza gukosora amakosa yakozwe mu myirondoro yabo bakizezwa ko bagiye kwishyurwa ariko ntibikorwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga abaturage barenga ibihumbi  5 700 ari bo bimuwe ahaguriwe ishyamba rya pariki y’igihugu ya Gishwati, abagera kuri 350 ni bo batarabona ingurane y’ubutaka bwabo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities