Myugariro w’ikipe ya Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, yategetswe n’urukiko ko azitaba murukiko ku cyaha akekwaho cyo gusambanya ku gahato, nk’uko abunganizi be mu mategeko babitangaje kuri uyu munsi.
Umunyamategeko wa Hakimi, Fanny Colin, yavuze ko ateganya kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Nanterre busabye ko uwo mukinnyi agezwa imbere y’urukiko.
Ku ruhande rw’urega, umunyamategeko Rachel-Flore Pardo, uhagarariye urega, yatangaje ko umukiriya we yishimiye icyemezo cyo kohereza dosiye mu rukiko avuga ko gihuye n’ibimenyetso biri muri iyo dosiye.
Hakimi, ubarirwa mu ba myugariro beza ku isi, yagiye akomeza guhakana ibyo ashinjwa, akaba yatangaje ko ategereje urubanza, kuko ngo ruzafasha mugutuma ukuri kumenyekana. Ibi akaba yarabitangaje mbere y’umukino ukomeye wa UEFA Champions League ikipe ye yari igiye gukinamo na AS Monaco.
Uyu mukinnyi yashyiriweho ibirego by’ibanze mu kwezi kwa Werurwe 2023, nyuma y’uko umugore w’imyaka 24 amushinje kumusambanya ku gahato iwe mu nkengero za Paris.
Mu mategeko y’u Bufaransa, ibirego nk’ibi bifatwa nk’ibikomeye, ibituma hakorwa iperereza ryimbitse harebwa imva n’imvano yabyo.
Umunyamategeko Colin yavuze ko uru rubanza rushingiye ku buhamya bw’uregwa wenyine, avuga ko yanze ibizamini bya muganga bya ADN, ndetse n’iperereza ku makuru ari kuri telefoni ye. Yongeyeho ko isuzuma ry’imitekerereze ryakozwe ku urega ryagaragaje ko nta bisobanuro bihamye ku byo avuga dore ko nta n’ibimenyetso by’ihungabana agaragaza nk’uko abivuga.
Ku rundi ruhande, Pardo yavuze ko uburyo ubutabera bwitwaye muri uru rubanza ari bwiza, ariko avuga ko iyi dosiye igaragaza ko hari ihuriro rya Me Too mu mupira w’amaguru w’abagabo.
Umutoza wa PSG, Luis Enrique, yabajijwe niba uru rubanza rushobora kugira icyo ruhindura ku ikipe cyangwa ku mwanya wa visi kapiteni Hakimi afite. Yavuze ko ibyo ntaho bihuriye n’inshingano ze mu ikipe ko biri mu maboko y’ubutabera.














































































































































































