Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA) bakiriye inkunga y’ibikoresho by’umukino w’amagare (Cycling) byavuye muri muryango wo mu Bufaransa “AMITIE CH’TI RWANDA”. Ni igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021.
Jariel Rutaremara umunyarwanda uba mu Bufaransa akaba umunyamabanga w’uyu muryango, niwe wazanye iyi nkunga.
Mu bikoresho “AMITIE CHITI RWANDA” yagejeje kuri ANCA harimo imiguro 10 y’inkweto zikoreshwa hanyongwa igare, imiguro 11 y’inkweto zisanzwe, ingofero 13 z’igare, amagare abiri agezweho, imyenda 36 yo hejuru n’iyo hasi 13.
Jariel Rutaremara umunyarwanda uba mu Bufaransa akaba umunyamabanga w’uyu muryango avuga ko ari inshuro ya gatatu bakora iki gikorwa kuko ngo uyu muryango wa “AMITIE CH’TI RWANDA” wabayeho mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu 2014.
Mu magambo ye asobanura uyu muryango, yavuze ko ushingiye ku bucuti bw’abanyarwanda n’abatuye mu gace ka Ch’ti kari mu majyaruguru y’u Bufaransa ahegereye umujyi wa Valancienne.
Agira ati “Naje mfite inkunga n’ubundi twari dusanzwe duha icyari Les Amis Sportifs de Rwamagana ariko ubu ni Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA). Ubu ni inshuro ya gatatu dukora iki gikorwa. Tuzana amagare, imyenda yo hejuru n’amakabutura, ingofero n’inkweto.
AMITIE CH’TI RWANDA turi ishyirahamwe navuga atari rinini ahubwo tureba mu bushobozi bwacu kuko ntabwo turi abantu barenze icumi ahubwo natwe hari igihe twifashisha indi miryango tukabona imbaraga zihagije zo gufasha abandi.”

Jariel Rutaremara avuga ko uyu muryango wa “AMITIE CH’TI RWANDA” utagizwe n’abanyarwanda gusa ahubwo ko abenshi ari Abafaransa kuko ngo harimo abanyarwanda babiri gusa ariko akaba ari we wazanye igitekerezo cyo gushinga uyu muryango.
Akomeza agira ati “Muri uyu muryango turimo turi abanyarwanda babiri ariko nitwe twazanye icyo gitecyerezo nyuma Abafaransa baradufasha kuko perezida wawo ni Erick Fourez anaza mu Rwanda kenshi, Daniel Verbrackel ni we ushinzwe umutungo nkaba umunyamabanga.”
Erick Fourez uyobora umuryango wa AMITIE CH’TI RWANDA ni nyir’iikipe ya Club Roubaix Lille Métropole kuri ubu yabaye Xellis Roubaix Lille Métropole nyuma yo kubona umuterankunga wa Xellis. Fourez kandi ni na we utoza abakiri bato b’iyi kipe (Directeur Sportif).
Jariel Rutaremara avuga ko muri gahunda ihari mu gihe akiri mu Rwanda azagirana ibiganiro na Murenzi Abdallah perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bakareba uko iri shyirahamwe ryakorana na AMITIE CH’TI RWANDA bityo bakajya bohereza ibikoresho byafasha n’abandi bana batari muri NIYONSHUTI ADRIEN CYCLING ACADEMY (ANCA).
Kuri Adrien Niyonshuti washinze irerero ry’umukino w’amagare rya “ADRIEN NIYONSHUTI CYCLING ACADEMY” avuga ko yishimiye inkunga y’ibikoresho yahawe kuko abona igiye kumwongerera imbaraga muri gahunda afite yo kuzamura abana bafite impano mu mukino w’amagare.
Agira ati “AMITIE CH’TI RWANDA ni abavandimwe bacu kuko ni inshuro ya gatatu badushyikiriza ibikoresho bifasha mu kuzamura impano z’abakinnyi beza b’ejo hazaza. Baduha amagare, imyenda n’ibindi bikoresho nkenerwa ku igare. Twabyishimiye kandi twizeye ko bizadufasha.”
Agaruka ku ntego ya ADRIEN NIYONSHUTI CYCLING ACADEMY (ANCA), Niyonshuti yavuze ko gahunda yabo ari ukuzamura abana bafite impano n’ubushake bityo bakabafasha gukuza impano yabo nyuma bakazabona amakipe yo ku rwego rw’abakuze (Elite) baramaze kumenya iby’ibanze mu mukino.
Inkuru dukesha RadioTV10












































































































































































