Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ubu akaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’Ubuhinzi (AGRA), yavuze ko Afurika nta shoramari mu rwego rw’ubuhinzi rifatika ifite.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama Nyafurika yiga ku biribwa (Africa Food Systems Forum, AFSF 2026), yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2026.
Yahurije abayobozi muri Guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera, ndetse n’abahinzi ngo hategurwe Inama Nyafurika ijyanye n’ubuhinzi, izaba kuva ku itariki ya 01 – 05 Nzeri, 2026 i kigali.
Hailemariam yavuze ko mu myaka 20 iri huriro rimaze rikora, hari akamaro karyo ku mugabane wa Afurika kagaragara.
Ati: “Iyi si nama isanzwe ahubwo ni urubuga ruhurizwamo ibibazo by’ingutu mu rwego rw’ibiribwa muri Afurika aho politiki, siyansi n’ishoramari bihurira. Afurika ifite icyuho cy’ishoramari mu rwego rw’ibiribwa kirenga Miliyari $ 100 buri mwaka. Ibi si imibare gusa, ni ubutumwa butuma tugomba gufata ingamba.”
Alice Ruhweza, Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), nawe asanga hari intambwe imaze guterwa mu myaka 20 ishize, ariko akemeza ko hakiri byinshi byo gukora kandi vuba, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi.
Ati: “Twazamuye urwego rw’ibiribwa ku mugabane wa Afurika, tunashyira imbaraga mu bufatanye kurusha mbere hose ariko hari ibitarashyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara.”
Muri byo, harimo kuba ubuhinzi butaraba bwa bundi busagurira isoko, bityo bikaba bikenewe ko umusaruro wabwo uzamurwa bifatika.
Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Télésphore Ndabamenye yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje kwakira iyi nama ngo rwungurane ibitekerezo n’abandi mu byakorwa ngo ibiribwa byongerwe
Ati: “Ishoramari mu rwego rw’ibiribwa si amahitamo, ni inshingano ya Leta. Ingaruka zo kudakora muri uru rwego ni inzara, ubushomeri n’ihungabana ry’ubukungu kandi izo ngaruka zirakomeye cyane.”
Asanga burya Afurika itarabuze amafaranga yo gushora mu buhinzi, icyabuze ari ubushake.
Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa (AFSF2026), izaba muri Nzeri, izahuriza hamwe abarenga 4,500, ikazagena icyerekezo cy’imyaka icumi iri imbere mu guhindura urwego rw’ibiribwa muri Afurika.















































































































































































