Inyungu ya mbere yo gupfuka amazuru n’umunwa ni ukwirinda no kurinda abandi, cyane cyane muri ibi bihe bya #COVID-19. Agapfukamunwa gakoreshwa kandi no mu buzima busanzwe igihe umuntu ari ahashobora kumwanduza, cyangwa yarwaye ibicurane, inkorora cyangwa afite ikibazo mu buhumekero, nk’uko bitangazwa n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bugenzuzi bw’indwara.
Agapfukamunwa kagomba kugirirwa isuku, abantu birinda kugakorakora, kukambara gafite umwanda, kugakoresha ari benshi, kukajugunya ahagenewe imyanda kandi igihe cyose gakozwe umuntu akibuka gukaraba intoki akoresheje umuti wabigenewe cyangwa amazi meza n’isabune. Iyo gakoreshejwe nabi gashobora kuba intandaro y’izindi ndwara zikomoka ku mwanda nk’inzoka, Hepatite n’izindi zandura binyuze mu kanwa cyangwa mu maso.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima -RBC, Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 20 Mata 2020, yavuze ko agapfukamunwa kagomba kugirirwa isuku, bikajyana no gukaraba neza intoki, kuko iyo gakoreshejwe nabi gashobora kwanduza nyirako izindi ndwara zikomoka ku mwanda.
Yagize ati “Agapfukamunwa kakorewe mu Rwanda gashobora kumeswa kagakoreshwa inshuro zirenze imwe; ariko uko ugakoresheje nibyo bikurinda, ntabwo amasaha ukamaranye aribyo bikurinda. Sibyiza ko ukambara ugakoramo hagati. Kagupfuka guhera ku mazuru kugeza hepfo y’umunwa.
Igihe ukambaye sibyiza kugakoraho kuko iyo ugakoraho ugashyiraho indi myanda. Kugakuraho ukaza kongera kukambara icyo gihe uba wishyize mu byago birutwa no kutongera kugakoresha kuko hari virusi ziba zagiyeho ziturutse aho wagashyize. Uburyo ugakoresha nibyo bifite umumaro cyane kurusha agapfukamunwa ubwako.”
Imyumvire ya bamwe mu bakoresha agapfukamunwa
Kayiraba Winnie avuga ko akoresha agapfukamunwa igihe cyose agiye mu nshingano ze nk’umujyanama w’ubuzima kandi akibuka kwigisha abo ahura na bo imikoreshereze yako.
Agira ati “Njye uko nsohotse mu rugo ngiye kureba umuturage unyitabaje ndakambara, kandi ngerageza gukurikiza amabwiriza yatanzwe. Ikibazo ni atayakurikiza kandi bidufasha kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19, ahubwo katurinda n’izindi ndwara zandurira mu buhumekero. Bisaba gushyiramo imbaraga tugahugura abaturage kuko hari abo usanga bagafite karahindanye. Ubwo habonetse udukoze mu bitambaro ni ugukaza imbaraga ku isuku.”
Mvuyekure Celestin, ni umuturage usanzwe yakoraga akazi k’ubufundi ariko ubu ntakora kubera ko imirimo yahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19. Avuga ko yumvise amabwiriza yo gukoresha agapfukamunwa ariko agira ikibazo ku bafite ubushobozi buke bazagura kamwe gusa.
Agira ati “Nk’ubu ndamutse ngakoresha ari kamwe, haba ikibazo cyo kubona akandi mu gihe ako mfite nakameshe, ariko akazi kabaye kenshi nakomeza nkagakoresha nkaza kukameza ntashye. Ubwo urumva ko ndamutse ngakoresheje ntagasukuye nagira ingorane zo kwandura indwara zikomoka ku mwanda naba nahuye nazo mu gihe ndatindanye.”
Umwe mu bashoferi batwara abagenzi (Taxi Voiture) mu mujyi wa Kigali, yabwiye Ikinyamakuru Panorama ko agapfukamunwa asanzwe akoresha katakorewe mu Rwanda ashobora kukambara nibura iminsi ine. Agira ati “Nkambara nibura iminsi ine, mfa kuba mbona gusa katanduye. Ubwo urumva nabona amafaranga yo kugura ako nakoresha uko babivuga? Mbona ntacyo bintwaye kuba nagakoresheje njyenyine.”
Uwimana Chantal usanzwe azwi ku izina rya Mama Gakobwa, akora isuku ahantu hanyuranye. Avuga ko iyo agize amahirwe yo kubona agapfukamunwa hari ukamuhaye, ashobora kukamarana nibura iminsi itatu cyangwa ine, yongeraho ko n’iyo umugabo we hari ako afite bitababuza ko bakambarana.
Agira ati “Nonese ko kaba gasa neza urumva nakajugunya nkongera gushaka akandi? Iyo ngize amahirwe yo kukabona ngakoresha iminsi nibura itatu cyangwa ine. Iyo mbonye katangiye guhindura ibara ndakajugunya kuko kaba gasa nabi. Iyo umugabo wanjye hari ako afite icyo gihe mfata ake nkagakoresha nagaruka nkakabika.
Izindi ndwara zandurira muri bimwe mu bice byo mu maso
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukaraba intoki birinda indwara nyinshi zikomoka ku mwanda kandi zishobora kwinjirira mu kanwa, mu mazuru cyangwa se mu maso. Mu ndwara zishobora kwandurira mu maso, ariko zikwirakwijwe n’intoki, harimo n’izandurira mu myanya ndangagitsina, urugero nk’imitezi. Mu zandurira mu kanwa hagaragaramo inzoka, fièvre tyhoïde, Hepatite n’izindi. Indwara zandurira mu buhemekero hari igituntu, ibicurane bitandukanye…
Inama zitangwa ku gukoresha agapfukamunwa
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye (OMS/WHO) rigaragaza ko agapfukamunwa kambarwa ku munwa no ku mazuru icyarimwe; kwirinda kugakorakora igihe ukambara, kukiyambura utagakozeho ahubwo ugakurura udushumi twako. Nyuma yo kugakuraho cyangwa kugakoraho bigutunguye ibuka gukaraba intoki ukoresheje umuti wabigenewe cyangwa amazi meza n’isabune. Simbuza agapfukamunwa akandi bidatinze. Kirazira kongera gukoresha agapfukamunwa kakoreshejwe kandi akakoreshejwe wibuke kukajugunya ahagenewe imyanda.
Amabwiriza atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (FDA), agaragaza ko agapfukamunwa, cyane cyane akakorewe mu Rwanda, gakoze mu mwenda ari igikoresha cyagenewe kwiyongera ku ngamba zo kwirinda zashyiriweho abantu muri rusange, ariko by’umwihariko umuntu urwaye cyangwa ugaragaza ibimenyetso.
Ako gapfukamunwa kagenewe n’abantu batarwaye, batagaragaza ikimenyetso na kimwe cya COVID19 kandi badafite n’aho bahurira n’abantu bagaragaweho n’ibimenyetso bya Koronavirusi. Gafasha ukambaye kutikora ku mazuru no mu kanwa kandi kambarwa mu gihe kitarengeje amasaha atandatu. Kameswa igihe cyose kanduye cyangwa gatose, nyuma kakumishwa kagaterwa ipasi.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































