Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Ahmed Ahmed, Umuyobozi mushya wa CAF

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Madagascar Ahmad Ahmad, yatorewe kuyobora CAF (Photo/Courtesy)

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2017, Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yabonye Umuyobozi mushya, Ahmed Ahmed, mu matora yabereye Addis-Ababa muri Ethiopia.

Ni nyuma y’imyaka 29 CAF iyobowe na Issa Hayatou, wahigitswe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Madagascar Ahmed Ahmed.

Ahmad Ahmad usanzwe avanga imirimo ya Politiki no kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ni Visi Perezida wa Sena yo mu gihugu cya Madagascar.

Ahmad Ahmad wigeze kuba kandi Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu, yatsinze ku majwi 34 kuri 20 ya Issa Hayatou.

Issa Hayatou wari ushyigikiwe na CECAFA u Rwanda ruherereyemo, yayoboraga CAF kuva mu 1988, muri manda indwi akaba yaragiye yiyamamaza ariwe mukandida umwe rukumbi, ariko n’igihe yabaga ahanganye n’abandi gutsinda byaramworoheraga, kuko mu 2000 yatsinze Umunya Angola,  Armando Machado, ku majwi 47 kuri 4, na ho mu 2004 atsinda Ismail Bhamjee ku majwi 46 kuri 6.

Mu mikino ya CHAN iheruka kubera mu Rwanda, Issa Hayatou yari warasezeranyije u Rwanda amahirwe yo kuzakira CAN mu 2025.

Mu bikorwa yakoze byanditse izina ni uko ku ngoma ye yashoboye kuzamura umubare w’amakipe akina iri rushanwa ava ku munani agera kuri 16 mu gihe umugabane wa Afurika na wo wakiriye igikombe cy’Isi mu 2010.

Yari yasabye kandi Perezida wa FIFA, ko muri gahunda nshya y’igikombe cy’Isi cy’amakipe 48, Afurika ikwiye kuzahagararirwa n’ amakipe y’ibihugu 10 aho kuba atanu nk’uko bisanzwe.

Ahmed Ahmed w’imyaka 57 y’amavuko, yatangaje ko yiteguye kuzana impinduka mu mupira wa Afurika harimo guha imbaraga amashyirahamwe y’ibihugu, no kugaragaza ubudasa aho yifuza kutarenza manda eshatu ku buyobozi bwa CAF kandi ntihagire uyobora arengeje imyaka 70.

Avugaa kandi ko Umubare w’amakipe yitabira CAN yakwiyongera mu gihe irushanwa rya CHAN ryazajya rikinwa n’abakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika bose n’ubwo baba badakina mu bihugu byabo.

Issa Hayatou yayoboye inzibacyuho ya FIFA ubwo Joseph Sepp Blatter yeguzwaga.

Aya matora ya Perezida wa CAF yitabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Abayobozi bayoboye CAF kuva mu 1957

  • Ahmad Ahmad(2017-)
  • Issa Hayatou (1988-2017)
  • Abdel Halim Muhammad (1987-1988)
  • Yidnekatchew Tessema (1972-1987)
  • Abdel Halim Muhammad (1968-1972)
  • Abdel Aziz Moustafa (1958-1968)
  • Abdel Aziz Abdallah Salem (1957-1958)

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities