Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Alain Juppe nasigeho gukomeza gukina n’amaraso y’abantu”

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa IBUKA

Ku wa 9 Mata 2016, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango IBUKA, urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, wongeye kwihaniza Alain Juppe uhatanira kuyobora u Bufaransa, umusaba kureka gukomeza gukina n’amaraso y’Abatutsi bazize Jenoside.

Ibi byagarutsweho mu ijambo ry’Umuyobozi wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yagejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu, abandi bayobozi bakuru b’inzego z’igihugu, abanyamahanga n’abandi banyarwanda bari bitabiriye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof. Dusingizemungu yihanije Alain Juppe n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, agira ati “Alain JUPPE na bagenzi bawe, mufite ku buryo cyangwa ubundi amaraso y’abacu ku ntoki. Musigeho gukomeza gukina n’amaraso y’abantu.

Kubera akazi k’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru mu Bufaransa wagiye ugira, wagize uruhare mu gutoza abamaze imiryango yacu, washyigikiye ababayoboye, wakwirakwije ibitekerezo byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi…”

Akomeza asaba Abafaransa ko niba  badashaka kuzasigwa amaraso na ba JUPPE na bagenzi be, bakanguka bakamagana ibikorwa bye.

Imbwiraruhame ya Prof. Dusingizemungu Jean Pierre mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Perezida wa Repubulika na Madame,

Banyacyubahiro mwese, bashyitsi bahire

Babyeyi, Bavandimwe, nshuti, nagira ngo mbifurize  amahoro y’Imana.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nifuzaga kubanza kubashimira ubuhanga n’ubwitange mwakoresheje mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyobora u Rwanda mu nzira yo kwiyubaka no gutera imbere ku buryo bugaragara.

Inzira yo kwiyubaka iracyakomeje. Kimwe mu bihe by’ingenzi bidufasha muri iyo nzira ni igihe kigenerwa ku buryo bw’umwihariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tugakora n’icyunamo. Kwitabira ibikorwa bigiteganywamo ni ukwiha umuti ukomeye.

Iki gihe kiduha umwanya wo gukora icyunamo. Gukora icyunamo bisobanura kuva mu rupfu ugana UBUZIMA. Utabigerageje aheranwa nyine n’urupfu.  Ibi ntibivuze ko iki gikorwa cyoroshye.  Ariko tubona na none umwanya wo gutekereza, tukazirikana, tugafata imigambi yo gushaka icyatuma duhorana ibitekerezo n’ibikorwa by’ineza biganisha ku buzima.

Aho mu midugudu duhurira tujya inama zituma haboneka ibisubizo ku bibazo bikiriho. Hakwiye kujya kandi hanatekerezwa uburyo bunoze bwo gukurikirana ibyafashweho imyanzuro. Ibyo tuvuga bigomba gushingira ku makuru afatika. Ibivugwa kandi muri iki gihe cy’icyunamo, ikoranabuhanga rikwiye kujya rifasha kubifata no kubibika kuko haba harimo n’amakuru afasha mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kugaragara.

Kaminuza ziri mu Rwanda zikwiye gufasha muri iki gikorwa. Amakuru akaboneka, agatunganywa ku buryo bunoze kandi agakwirakwizwa hakoresheje uburyo bushoboka bwose. Itangazamakuru rikabigiramo uruhare.

Ibyo twumva bituruka hanze bikwirakwiza ingengabitekerezo, Abanyarwanda bakwiye kujya bafashwa kubisesengura kugira ngo babyamagane babihungire kure mu mitekerereze no mu myitwarire.

Ibyo ba  Alain JUPPE, abanyamakuru ba Charlie Hebdo n’abandi barimo bigomba kugaragazwa kandi abantu bagakangurirwa kubitesha agaciro. Turashimira ko hano hari abafaransa baje kudufasha kwibuka bahamagarira bene wabo basaritswe n’ipfunwe ry’ibyo bakoze bafasha abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Abagize EGAM n’inshuti zanyu mukomereze aho. Kuba igikomerezwa cyangwa umuntu uzwi cyane nta burenganzira bitanga bwo gukina n’amaraso y’inzirakarengane.

Alain JUPPE na bagenzi bawe, mufite ku buryo cyangwa ubundi amaraso y’abacu ku ntoki. Musigeho gukomeza gukina n’amaraso y’abantu.

Kubera akazi k’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru mu bufaransa wagiye ugira, wagize uruhare mu gutoza abamaze imiryango yacu, washyigikiye ababayoboye, wakwirakwije ibitekerezo byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi. None se ubu ijambo ufite ni irihe? Alain JUPPE ko wifuza kuzayobora u Bufaransa, urashaka kuzabusiga ayo maraso ufite mu ntoki? Niba Abafaransa badashaka kuzasigwa amaraso na ba JUPPE na bagenzi be, nibakanguke bamagane ibi bikorwa byawe bibisha.

Alain JUPPE, vous avez d’une façon ou d’une autre du sang des nôtres sur vos mains. VOUS AVEZ PROFITE DE VOS HAUTES FONCTIONS OCCUPPEES JUSTE AVANT, PENDANT ET APRES LE GENOCIDE POUR AIDER DE PLUSIEURS MANIERES CEUX QUI ONT PREPARE ET EXECUTE LE GENOCIDE COMMIS CONTRE LES TUTSI. QUEL EST LE SENS DE VOS DECLARATIONS AU MOMENT OU LES RESCAPES SE PREPARENT A ENTRER DIGNEMENT DANS LA PERIODE DE COMMEMORATION? NE S’AGIT-IL PAS DE RENFORCER VOTRE POSITION D’ETRE UN DES PERES ACHARNES DU NEGATIONNISME? LES FRANCAIS DEVRAIENT D’AILLEURS VOUS EXCLURE DE LA COURSE VERS LA PRESIDENCE DE LA REPUBLIQUE FRANCAISE. VOUS MERITEZ SIMPLEMENT D’ETRE TRADUIT EN JUSTICE.

Mu gihe twibuka tunakora icyunamo, hari kandi abasabitswe n’ingengabitekerezo bigabiza ibikorwa by’abacitse ku icumu bakabyangiza, bakababwira amagambo abakomeretsa bagamije kubatesha umutwe no kubica urubozo.

Ibi rwose bikwiye gucika burundu. Abagaragaweho ibi byaha bagomba guhanwa by’intangarugero, kandi ibi bihano bikamenyekanishwa kugira ngo bivemo inyigisho zakwifashishwa mu rwego rwo gukumira. Twifuza kandi ko imanza zirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside zakorerwa aho cyabereye, zigacibwa ku mugaragaro.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu gihe twibuka dusura inzibutso aharuhukiye abacu, ahagaragara kandi amateka ya Jenoside ndetse hakaba n’igihe dushyingura imibiri tugenda tubona hirya no hino. Ibi biradufasha cyane. Ariko haracyari inzibutso zititaweho neza.

Tubona hari hakwiye mu Turere ingengo y’imari yihariye igenerwa kwita ku nzibutso. Hari aho kandi abantu binangira ntibatange amakuru yerekeye ahakiri imibiri itarashyingurwa.

Uyu mwaka turateganya igikorwa kihariye cyo kwibuka abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi tutigeze tubona imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ni igikorwa giteganyijwe ku itariki ya 7 Gicurasi. Bizatubere umwanya wo gutekereza kurushaho kuri iki kibazo.

Irindi hurizo dukunda guhura na ryo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni abashaka gukoresha ihungabana bima amahirwe abacitse ku icumu bagaragaza ko ryabasabitse. Bakagira bati «bariya barahungabanye nta kazi twabaha, ntawabizera, nta gitekerezo batanga.»

Ibyo ni ubundi buryo bwo gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubundi, iyo Umuntu agize ihungabana, agafashwa, nk’uko tubigenza, asubira mu buzima busanzwe. Iby’akato ndetse no gutsindira ihungabana abacitse ku icumu muri rusange ni ibyo kwirinda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nagira ngo nkomeze iri jambo mvuga ko abibumbiye mu miryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside, bazakomeza kurwanya icyabadindiza cyose mu nzira yo kwiyubaka.

Ni yo mpamvu bazakomeza guharanira kuba ku isonga mu bufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu. Amahirwe duhabwa n’igihugu cyacu tuzakomeza kuyabyaza umusaruro.

Urubyiruko rwacu ruzakomeza gukarishya ubwenge birumvikana ku bufatanye n’inzego zitandukanye cyane cyane Leta. Ibi birashoboka kuko hariho uburyo bwiza  bwumvikanyweho bwo guhura tugahana amakuru, bwo gusesengurira hamwe ibibazo bikitwugarije no gushaka ibisubizo bitubereye, hakurikijwe ubushobozi buriho n’ubugomba gushakishwa.

Ubu buryo turabushima cyane. Ni yo mpamvu muri iyi myaka ishize, ibikorerwa abacitse ku icumu batishoboye byiyongereye cyane. Ibi turizera ko bizakomeza. Uzadindiza ubu buryo bw’imikorere tuzajya twihutira kumubabwira.

Ndarangiza nongera kubashimira mwese. Ndashimira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye. Ku buryo bw’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Dr John Pombe Joseph Magufuli, Perezida wa Leta yunze ubumwe ya Tanzania na Madamu twifatanyije ku itariki ya 7 mata 2016. Ukuza kwanyu kudufata mu mugongo byaduhaye ubutumwa bukomeye budufasha kwiyubaka.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Madame,

ba Nyacyubahiro muteraniye aha, babyeyi bavandimwe, nshuti, turatwaje. Nta kuntu tutatwaza kubera ko igihugu cyacu kiyobowe namwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Twemera cyane ko ibyo mukora byose biba birimo urukundo, ubuhanga n’ubwitange. Ni aho dukura ikizere. Ni aho dukura imbaraga zitwubaka.

Murakoze cyane. Imana ikomeze ibane na twe twese!

 

Panorama

Prof.  Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa IBUKA

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa IBUKA

7 Comments

7 Comments

  1. cruises from Sydney

    July 3, 2016 at 20:06

    Very informative blog post. Keep writing.

  2. for more info

    June 27, 2016 at 17:31

    I loved your blog post.Really thank you! Will read on…

  3. for more information

    June 22, 2016 at 03:59

    Thanks for the blog post.Much thanks again. Really Cool.

  4. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 11:47

    I loved your article. Much obliged.

  5. more information

    June 1, 2016 at 12:36

    Hey, thanks for the article.Much thanks again. Want more.

  6. blissful properties

    May 26, 2016 at 10:00

    I loved your blog.Thanks Again. Really Great.

  7. porn movies

    May 24, 2016 at 02:03

    ajJ6uH Since the admin of this web site is working, no question very rapidly it will

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities