Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 31, Mutarama, 2026 mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gikondo habereye umuganda wo kurushaho gutunganya igishanga cya Gikondo kiri guhindurwa ahantu nyaburanga harengera ibidukikije.
Abayobozi, abaturage, abantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga abakora mu bigo bitandukanye bahuriye muri icyo gishanga. Bateye ibiti, baturagura imyanda irimo n’amashashi cyangwa ibindi bya pulasitiki bitagenewe ahantu nk’aho. Igishanga cya Gikondo kiri mu bindi nkacyo bigomba kuba byaratunganyijwe bitarenze impera z’uyu mwaka.
Iki gishanga kizaba kiri kuri hegitari 162 kikazaba ari cyo kinini kurusha ibindi. Kizaba gifite uburyo bwo kubungabunga amazi, agashyirwa mu muyoboro w’amazi uzatuma kimera nk’umugezi uzagenda ukiroha mu ruzi rwa Nyabarongo.
Ikindi nkacyo ni icya Rwampara muri Nyarugenge kizaba kiganjemo iby’imyidagaduro yerekana umuco nyarwanda, ku buryo hazaba harimo n’ama resitora yibutsa abashyitsi indyo yo hambere.
Kuri ibyo, haziyongeramo amaduka y’ibikorerwa mu Rwanda n’ikigo cyigisha iby’umuco Nyarwanda. Ibindi bishanga nka Nyabugogo, Kibumba na Rugenge-Rwintare, nabyo bizagira umwihariko wabyo. Byose bizatuma Kigali irushaho kuba nziza no gukurura abayisura baturutse imahanga cyangwa imbere mu gihugu.

Amafoto: Kigali Today













































































































































































