RDB yatangaje ko muri iyi minsi y’iminsi mukuru utubari n’utubyiniro tuzajya dufunga saa kenda z’urukererera.
Mu mpera z’Icyumweru no ku minsi mikuru abantu bazajya bakora amasaha yose. Iyo minsi mikuru ni Noheli n’Ubunani.
Ni amasaha atatu yongereweho nyuma ya saa sita, bikazatangira gukurikizwa guhera Tariki 22 Ukuboza 2025 kuzageza Tariki 05, Mutarama 2026.
Abafite utubari n’ahandi hacururizwa inzoga basabwa kutazaha abana inzoga kuko bikibujijwe.
Babuzwa urusaku rukomeye ndetse abantu bakabutswa ko ubuzima buruta ibindi bityo bakazabubungabunga.
Ikindi RDB isaba abacuruzi kutazakomeza guha inzoga abantu bigaragara ko bamaze gusinda.












































































































































































