Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amavubi U-20 yatsinzwe na Misiri 1-0

Abakinnyi b'Amavubi bakoze ibyo bashoboye. Manishimwe Djabel ashakisha uko babona igitego.

Mu mukino wo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia umwaka utaha, ikipe ya Misiri yatsinze iy’u Rwanda igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa 22 Gicurasi 2016.

Ikipe ya Misiri yagaragaje ko irusha iy’u Rwanda, ntibyayoroheye gupfa kubona igitego, n’ubwo yagaragaje ko imenyeranye cyane mu kibuga.

Igitego cya Misiri cyatsinzwe na Taher Mohamed ku munota wa 48 w’umukino, kuko igice cya mbere cyari cyarangiye ari 0-0. Igitego cya Misiri cyabonetse u Rwanda rumaze guhusha igitego ku mupira wakubise umutambiko w’izamu, abakinnyi ba Misiri bagahita bazamukana ab’u Rwanda, batsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

U Rwanda rwakomeje nyuma yo gusanga Uganda yarakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa bidahuye, kandi Uganda yari yasezereye u Rwanda, ariko ibura amahirwe ityo.

Ibyo byahaye amahirwe u Rwanda yo gukina na Misiri, inkuru yamenyekanye hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo umukino ube. Abakinnyi b’Amavubi bari bamaze icyumweru kimwe gusa bategura umukino, bishobora kuba imwe mu mpamvu zatumye batabasha gutsinda umukino ubanza wabereye i Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kayiranga Jean Baptiste, umutoza mukuru w’Amavubi U-20, yavuze ko nta makuru yari afite kuri Misiri kuko yamenye ko bazakina hasigaye icyumweru kimwe ngo umukino ube.

«Ni ikipe nasanze uko nayitekerezaga kuko irategurwa kandi ifite gahunda si bya bindi byo gutoragura. Gutsindwa uyu mukino nta kintu na kimwe na kwinenga kuko ibintu byose byantunguraga.”

Kayiranga yakomeje atangaza ko kuba hari abakinnyi nka Itangishaka Blaise n’abandi yari yizeye ariko bagize imvune ku munota wa nyuma byamugoye cyane ndetse no kuba n’abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere bamwe bakina kabiri mu cyumweru bibananiza cyane, na byo hari icyo byishe ku mibare ye.

Umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’ibyumweru bitatu, u Rwanda rukaba rusabwa kugira ikinyuranyo cy’ibitego nibura bibiri mu Misiri kugira ngo rushobore gukomeza. Ikipe izakomeza izahura n’izatsinda hagati ya Angola na Gabon.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rwanda: Hategikimana Bonheur, Ahoyikuye Jean Paul, Nsabimana Aimable, Ndikumana Patrick, Yamini Salum, Ntwali Jacques, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Niyibizi Vedaste, Nshuti Savio Dominique na Biramahire Abeddy.

Misiri: Mohamed E, Ramadan S., Osama H, Mohamed A, Omar M, Ahmad M, Akran M, Ahmad A, Taher M, Ahmad H na Mostafa A.

Rene Anthere

Abakinnyi b'Amavubi bakoze ibyo bashoboye. Manishimwe Djabel ashakisha uko babona igitego.

Abakinnyi b’Amavubi bakoze ibyo bashoboye. Manishimwe Djabel ashakisha uko babona igitego.

Ikipe ya Misiri y'abatarengeje imyaka 20

Ikipe ya Misiri y’abatarengeje imyaka 20

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities