Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ambasaderi Mukasine yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Thailand

Raoul Nshungu

Izi mpapuro, Ambasaderi Marie Claire Mukasine yazishyikirije, Maha Vajiralongkorn Phra Vajiraklaochaoyuhua (Rama X), uyobora Thailand, impapuro zisaba kumwerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu i Bangkok, ku wa 20 Nyakanga 2025.

Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani, yatangaje ko muri iki gikorwa, Ambasaderi Mukasine yatanze indamutso nziza zivuye kwa Perezida Paul Kagame.

Vajiralongkorn ni Umwami wa Thailand kuva muri Gicurasi 2019. Ni we muhungu wenyine w’Umwami Bhumibol Adulyadej n’Umwamikazi Sirikit. Mu 1972 ubwo yari afite imyaka 20, yagizwe Igikomangoma na se.

Nyuma y’aho se atangiye ku wa 13 Ukwakira 2016, byari byitezwe ko ahita yima ingoma ariko asaba igihe cyo kubanza kunamira se mbere yo kujya ku butegetsi. Yaje kwemera kuba umwami mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2019.

Ubutegetsi bwe bwatangiye ku wa 13 Ukwakira 2016 nubwo umuhango wo kumwimika wabaye mu 2019. Ni we muntu ukuze wimye ingoma muri Thailand kuko yagiye ku butegetsi afite imyaka 64.

Ambasaderi Mukasine asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani, Malaysia na Philippines. Afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities