
Musenyi Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, mu muhango wo Kwibuka wabereye i Kabgayi
Muhanga – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba wa Diyozese ya Kabgayi yatangaje ko ikibazo cy’ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa cyazanywe n’Abanyapolitiki bashaka kugera ku nyungu zabo.
Ibi Musenyeri Mbonyintege Smaragde, yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 bitaro bya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga.
Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabanje kugaruka ku byo bamwe mbere bitaga ibitekerezo (Mythes) bakihimbira ibifitiye inyungu ubutegetsi bwabo, uhereye kuri bamwe mu bami bagiye bima ingoma mu Rwanda kugira ngo babone uko baramba ku ngoma.
Uyu mutego w’amoko kandi ngo waje kugwamo bamwe mu banditsi bakandika ko mu Rwanda hari amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, kandi ko imiterere yabo itandukanye.
Musenyeri Mbonyintege yavuze ko aya mateka yanditse mu bitabo no ku mitima ya bamwe ariyo abanyamahanga n’abategetsi ba mbere ya Jenoside bagiye bashingiraho bigisha Abanyarwanda bigisha ko ntaho umuhutu n’umututsi bahuriye, ari nabyo byatumye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda iba, aho abaturage batari bafite icyo bapfa hagati yabo bahereye ku nyigisho mbi bahawe n’ubutegetsi bubi bagafata imihoro bakica bagenzi babo badafitanye ikibazo.
Yagize ati “Uyu muhango wo Kwibuka wari ukwiye kuba umwanya wo kuganiriramo icyatumye abantu bemera ko mu Rwanda dufite amoko atatu, noneho tugafata umwanya wo kugorora ibidatunganye,…hari n’abize bagifite ingengabitekerezo y’amoko.”
Mbonyintege yongeyeho ko we iyo batanze umunota umwe wo Kwibuka ibyabaye muri Jenoside, ahitamo kwifata bitari uko yabuze abo yibuka, ahubwo ngo ari ukugira ngo bidatuma arushaho gusakuza.
SEBASHI Claude, umuyobozi mu Karere ka Muhanga ushinzwe uburezi wari waje kwifatanya n’abakozi b’ibitaro bya Kabgayi mu muhango wo Kwibuka, yasabye Abanyarwanda bose guhurira ku Bunyarwanda, bakarandura ikitwa amoko.
Sebashi yavuze ko uko abantu bagenda bibuka, ikibazo cy’ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko kigenda kigabanuka, ku buryo ngo n’abagifite ingengabitekerezo bayireka, ahubwo bakaraga abana babo u Rwanda rutarimo amacakubiri ashingiye ku moko.
Inkuru dukesha umuseke.com

Abakozi b’ibitaro bya Kabgayi bakurikirana ibiganiro













































































































































































floating Bluetooth speaker review
July 6, 2016 at 10:26
I appreciate you sharing this article.Much thanks again. Really Great.
cruises from Sydney
July 3, 2016 at 21:26
Very nice article and straight to the point. I am not sure if this is truly the best place to ask but do you folks have any ideea where to employ some professional writers? Thank you
to read more
June 24, 2016 at 15:12
Thanks for sharing, this is a fantastic article post.Much thanks again.
more information
June 22, 2016 at 08:52
Very informative article.Thanks Again. Great.
for more information
June 22, 2016 at 04:36
Great blog post.Thanks Again. Really Cool.
cruises from Sydney
June 13, 2016 at 22:57
pretty valuable stuff, overall I feel this is worth a bookmark, thanks
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 08:21
Really informative article.
fuck your mom
May 24, 2016 at 03:28
Gm3RYI Wow, what a video it is! Genuinely fastidious quality video, the lesson given in this video is truly informative.