Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

APR FC ntiyahiriwe n’umukino wayihuje na GAADIIDKA FC

Ku wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium guhera ssa cyenda n’igice z’igicamunsi, ikipe APR FC yakiriye ikipe GAADIIDKA FC. yo muri Somalia umukino urangira ari igitego 1-1. Ni mu irushanwa rya CAF Champions League.

Ni umukino APR FC yari yiteguye gutsinda nk’uko abenshi bari babyiteze. Yahinduye uburyo yakinishaga abakinnyi b’abanyarwanda gusa, irahindura yongeramo abanyamahanga mu rwego rwo kuzitwara neza.

Ikipe ya APR FC yatangiye isatira cyane ishaka gutsinda, ibona uburyo bwinshi bwari gutanga ibitego ariko ntabwabyazwa umusaruro imbere y’izamu rya GAADIIDKA FC.

Ku munota wa 32, umukinnyi wa GAADIIDKA FC witwa Mohamed Hussein FARA, yabonye igitego cy’ikipe ye, bityo igice cya mbere kirangira, GAADIIDKA FC.iyoboye n’igitego 1-0 bwa APR FC.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe. Ku munota wa 47 Victor Mbaoma umukinnyi ukinira ikipe ya APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ari igitego 1-1. Ni mu ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya CAF Champions League.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama. Ikipe ya APR FC isabwa bidasubirwaho gutsinda uyu mukino kugira ngo shobore gukomeza.

Iryoyavuze Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities