Panorama Sports
Abakinnyi batari mu ikipe y’igihugu, bongeye gusubukura imyitozo yo kwitegura umunsi wa munani wa shampiyona tuzasuramo Musanze FC kuri uyu wa Gatandatu.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, imyitozo yongeye gukorwa nyuma y’akaruhuko k’umunsi umwe ikipe yari yahawe ku Cyumweru, aho yari yiganjemo kongera kunanura imitsi no kugarura imbaraga.
Imyitozo yo ku wa Mbere ntabwo yagaragayemo abakinnyi bari bagiye mu ikipe y’igihugu Amavubi, dore ko bahawe akaruhuko nyuma yo gukina umukino wa gicuti ku Cyumweru.
Ikipe izahura na Musanze nyuma y’uko itsinze mukeba wayo Rayon Sports ibitego 3-0, mu mukino uheruka wa shampiyona washyize APR FC ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 mu mikino itanu imaze gukina.
Umukino nk’uyu umwaka ushize APR FC yari yatsindiye mu Majyaruguru igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti ya Mugisha Gilbert.
Biteganyijwe ko abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu bazakorana imyitozo na bagenzi babo ku wa Kabiri, wongeyeho na Djibril Ouatarra utarakoze imyitozo yo ku wa mbere ariko akomeje kugaruka mu ikipe buhoro buhoro.
Amafoto (APR Communication Team)















































































































































































