Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

APR FC yihereranye Bugesera FC, Mukura itsinda Etincelles

Kuri uyu wa 10 Kamena 2021, kuri Stade yayo, Bugesera FC yari yakereye gutsinda APR FC uko byagenda kose ariko yatunguwe no kunyagirwa ibitego 3-0.

Uku gutsinda kwa APR FC kwakomeje gushimangira kuba ikipe itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona y’igihugu, biyiha amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Saa Sita zuzuye ni bwo umukino wari utangiye, abakinnyi ba APR FC ntiborohera aba Bugesera FC. Igitego cya mbere cya APR cyatsinzwe na Omborenga kuri Coup-franc, icya kabiri Manishimwe Djabel kuri Penaliti, naho Byiringiro Lague atsinda icya gatatu.

Mu yindi mikino ku makipe ahatanira igikombe PoliceFC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1; Marine FC itsinda Espoir FC igitego 1-0, na ho AS Kigali itsinda Rutsiro FC ibitego 2-0.

Mu makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, Sunrise FC inganya na Gasogi United igitego 1-1, Muhanga FC itsinda Gorilla FC ibitego 2-0, na ho Mukura Victory Sports itsinda Etincelle FC igitego 1-0.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities