Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bafatanywe Ibilo 28 By’urumogi 

Abantu babiri barimo umwe w’imyaka 23 n’undi w’imyaka 19 bafatiwe mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo bafite ibilo 28 by’urumogi mu mufuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire avuga ko abo bantu bari barugemuriye abasanzwe barucururiza muri uyu mujyi.

Avuga ko abo bantu bemereye Polisi ko urwo rumogi rwabagezeho ruturutse muri Tanzania rwinjirira i Kirehe.

Ati: “Bagifatwa bemeye ko ari urwabo, bakaba bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye ruvuye muri Tanzania runyujijwe mu nzira zitemewe.”

Babwiye Polisi ko bafite undi bakorana ari nawe warwinjizaga muri Kirehe arukuye muri Tanzania.

Polisi yabwiye itangazamakuru ko abo bantu bayemereye ko bacuruza urumogi bakaruzana mu mujyi wa Kigali bakoresheje moto.

Umuvugizi wayo muri Kigali CIP Wellars Gahonzire ati: “Polisi y’igihugu ifatanije n’inzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage yahagurikiye abacuruza ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.”

Yasabye abaturiye imipaka kujya baha Polisi amakuru y’abo bazi cyangwa bakeka ho ubwo bucuruzi butemewe.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000, ariko itarenze Frw 30.000.000

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities