Mu kwambuka ikiraro cy’ahitwa Kamisave gihuza Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze n’uwa Cyabingo mu Karere Gakenke abaturage bavuga ko bisaba ubugenge no gushirika ubwoba.
Byonyine kureba ikiraro gifite ibiti bitatu byegeranye ngo wambuke akenshi wikoreye umutwaro ubwabyo bikura umutima.
Icyo kiraro kijyana amazi mu mugezi wa Mukungwa.
Mu gihe cy’imvura hari ubwo amazi aba menshi akazamura umuntu akayabona asatira ikiraro ubwacyo.
Abaturage bavuga ko imiterere y’icyo kiraro ishyira ubuzima bwabo mu kaga kuko hari n’abakiguyemo barapfa.
Babwiye Imvaho Nshya ko muri Kanama 2025 umusaza yaguyemo arapfa, bisiga agahinda n’ubwoba mu baturage.
Kankundiye Elizabeth yagize ati: “Iyo abana bajya ku ishuri cyangwa tugiye ku masoko, tuba dufite ubwoba kuko ikiraro gishaje kandi gifite ibiti bike nabyo ubona byashaje. Ntabwo ari ibintu byoroshye.”
Mvunabandi Jean avuga ko ababyeyi bahorana impungenge z’uko abana babo bazanyerera bakakigwamo bajya cyangwa bava ku ishuri.
Kibangamira kandi ubuhahirane kuko abantu kucyambukana ibicuruzwa byinshi bisa n’ibidashoboka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois avuga ko iki kiraro atari cyo gisanzwe gikoreshwa, ahubwo abaturage bagihanze ngo biyorohereze ingendo nyamara bibashyira mu kaga.
Ati: “Iki kiraro nticyubatse mu buryo bwa kijyambere, kandi si hahandi abaturage benshi cyangwa abanyeshuri banyura. Ibiti ubona bitambitse hejuru y’umugezi byashyizweho n’abahinzi bashatse kugira inzira ya bugufi. Turasaba abaturage gukoresha ikindi kiraro kiri hepfo cyubatse neza kandi gifite umutekano wizewe kuko cyubatswe mu rwego rwo koroshya ingendo.”
Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga banga kunyura mu nzira zabugenewe, mu gihe abo baturage bo bavuga ko izindi nzira zihari zibasaba kuzenguruka kure bikabananiza kandi bikanakerereza.












































































































































































